Se wa Masamba Intore yitabye Imana
Umusaza Sentore, se wa Masamba Intore, yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 21/03/2012 azize indwara y’umutima mu bitaro byitwa Fortis Hospital Mumbai byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza kuva tariki 07/01/2012.
Sentore yari amaranye indwara y’umutima imyaka ibiri ariko yari amaze amezi agera kuri arindwi arembye cyane kuko yari yarabanje kwivuriza mu bitaro bitandukanye bya hano mu Rwanda no muri Kenya.
Umusaza Sentore Athanase w’imyaka 78 atabarutse asize abana 8 harimo abahungu babiri n’abakobwa 6, asize abuzukuru 20 n’umwuzukuruza umwe. Hari hashize igihe gito umuhungu we Masamba Intore avuye mu Buhinde kumurwaza kandi yari yaje hari ikizere ko umusaza azakira dore ko yagombaga gutaha i Rwanda tariki 23/03/2012.

Sentore Athanase ni umusaza uzwi nk’inyangamugayo mu bikorwa bye byose kuva na cyera kuko yagaragaye mu bikorwa bikangurira Abanyarwanda aho bari barahungiye we n’umuryango we i Burundi, kutibagirwa igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Ni umusaza uzwiho cyane inganzo ikomeye yo kuririmba ndetse no gucuranga ibicurangisho gakondo harimo iningiri. Kuva mu 1950 ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, Sentore yabarizwaga mu itorero ry’Igihugu ryitwaga Indashyikirwa.

Sentore ni umusaza ukomoka mu muryango w’Intore kandi iyi mpano ye nawe yayiraze umuhungu we, Masamba Intore, uzwi cyane ku ijwi rihebuje no ku ndirimbo z’umuco. Hari kandi n’umwuzukuru we nawe Jules Sentore wamukurikije kuko ubu nawe amaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo.
Kuri byinshi abantu bibukira ku musaza Sentore harimo no kuba itorero Indashyikirwa yashinze ageze i Burundi ubwo we n’umuryango we bahungaga, ryarareze bamwe mu bahanzi nyarwanda b’ibyamamare tuzi twese nka Cecile Kayirebwa, Cyoya, Muyango n’abandi benshi.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we, iwuhe kwihangana.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mzee u wl be missed by many, may your soul RIP.
Family and friends sorry n be courageous in the Lord,since He’s the 1 who gives n takes. condolences
Yabaye Intwari Imana imuhe iruhuko ridashira
R.I.P Mzee Sentore.
Imana imwakire mubwami bwayo rwose, yari imfura kandi yigishije umuco wa kinyarwanda (kuririmba, guhamiriza,etc) abana b’abanyarwanda benshi i Burundi no mu Rwanda