Santrafurika: Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bwa UN arashima imyitwarire y’abapolisi b’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika, CP Christophe Bizimungu, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui (RWAFPU-1).

Muri uru ruzinduko CP Bizimungu yakiriwe n’umuyobozi w’iryo tsinda, CSP Claude Bizimana, yamweretse imbago zose z’ikigo areba imibereho y’abo bapolisi n’uko bakora akazi bashinzwe muri icyo gihugu.

CP Bizimungu yashimye uko yasanze aba bapolisi babayeho. Mu ijambo rye yagarutse ku kinyabupfura n’uko basohoza inshingano zabo, yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru ndetse no gukomeza kurangwa n’indangagaciro.

Yagize ati "Murasabwa gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko ni byo bizabafasha gusohoza neza ubutumwa mwoherejwemo n’umuryango w’abibumbye. Bagenzi banyu bababanjirije bitwaye neza namwe murasabwa kugera ikirenge mu cyabo ndetse mukaba mwanabarusha".

Uwo muyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika yasezeranyije iryo tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ubufasha bwose bazakenera kugira ngo basohoze neza inshingano barimo.

CP Bizimungu ku itariki ya 27 Kamena 2021, ni bwo yatangiye inshingano zo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA), umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uwo mwanya CP Bizimungu yawusimbuyeho Umufaransa, Gen Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

Iryo tsinda CP Christophe Bizimungu yasuye ryageze muri icyo gihugu ku itariki ya 15 Mata uyu mwaka, rigizwe n’abapolisi 140 barimo abagore 30 n’abagabo 110.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police nikomereze aho kuba intashyikirwa mukugarura amahoro

Habimana jean Bosco yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka