Samuel Dusengiyumva atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.

Samuel Dusengiyumva ni we muyobozi mushya w'Umujyi wa Kigali
Samuel Dusengiyumva ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali

Dusengiyumva wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yahataniye uyu mwanya na Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Dusengiyumva yatowe ku majwi 532 kuri 99 ya Rose Baguma, mu gihe impfabusa zabaye 7.

Dusengiyumva asimbuye Pudence Rubingisa wari umaze imyaka irenga ine ayobora Umujyi wa Kigali kuva muri Kanama 2019. Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Aya matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwari rumaze kwakira indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange, baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Itora ry’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo ryo ntabwo ryabaye kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’uyu Mujyi avuga ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) ikirimo kuritegura, itariki rizaberaho ikazamenyekana hanyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bayobozi bashyizweho tubiteguyeho umusaruro ufatika

INGABIRE Grace yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Abo bayobozi bashyizweho tubiteguyeho umusaruro ufatika

INGABIRE Grace yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka