Rwanda Revenue Authority yatanze Miliyoni 25Frw zo gusakarira abahuye n’ibiza

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority - RRA) cyashyikiriye Akarere ka Ngororero inkunga ya Miliyoni 25Frw yo kugura isakaro ry’amabati ku baturage basenyewe n’ibiza bari bacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.

Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n'ibiza
Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n’ibiza

Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ari mu rwego rwo gutabara abagezweho n’akaga mu bihe bitandukanye no gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gusora neza kuko imisoro ari yo ivamo ibyo Leta yifashisha mu kubaka Igihugu.

Imiryango 2,247 mu Karere ka Ngororero yangirijwe n’ibiza mu mvura y’itumba iherutse kugwa, amazu amwe arasenyuka andi arasambuka ku buryo hari abacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.

Imiryango yihutiye kubakirwa ni iyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ku buryo imiryango 560 imaze gusakara, indi 696 na yo imaze guhabwa isakaro n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu gihe imiryango igera ku 173 yo igishakirwa ibibanza.

Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w'Akarere ka Ngororero inkunga ya miliyoni 25Frw
Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Ngororero inkunga ya miliyoni 25Frw

Umwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ufite abantu icyenda wari ucumbikiwe mu baturanyi avuga ko uwari umucumbikiye yari amaze gusa nk’umurambirwa kuko na we inzu ye itabakwiraga ku buryo kubabana mu mvura bitari byoroshye.

Avuga ko yagerageje kongera kubaka akaba yari ageze igihe cyo gusakara ariko atabona aho yakura amabati agiye kumva yumva ngo bamutumyeho bamumenyesha ko azaza guhabwa amabati ibyishimo biramurenga.

Agira ati “Njyewe najyaga numva Rwanda Revenue Authority nkumva ko ari abantu bashinzwe gusoresha gusa ko akamaro kabo ari ukuza kudukuramo amafaranga ariko nsanze bagira urukundo burya ya misoro baka ifite akamaro kuko iyo idatangwa ntibaba babonye uko bamfashisha amabati”.

Mugenzi we wari ucumbikiwe mu kigo cy’amashuri avuga ko na we yafashijwe kubaka no kurokora inzu ariko atari azi aho ashobora gukura amabati, akaba ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko bureberera abaturage barimo n’abagwiriwe n’ibiza.

Agira ati “Inzu yanjye yaraguye banjyana mu ishuri kubamo n’abana batatu, nibaza uko nzasubira mu buzima busanzwe byaranyobeye kuko nyuma yo kunyubakira ntabwo nashoboye gusakara ubu ndashimira abayobozi baje kuntera inkunga y’amabati”.

Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza
Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko hashyizweho amasite mu mirenge itandukanye azatuzwaho abasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kwirinda ko amazu yubatswe yakongera gusenyuka.

Avuga ko abaturage bari kwibutswa kuzirika ibisenge muri iki gihe imvura yongeye kugwa naho abatarabona aho kuba bakaba bakomeje kubakirwa.

Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ibikorwa byo gufasha bikorwa n’ikigo abereye umuyobozi byibanda cyane cyane mu kwegera abaturage bafite ibibazo byihariye kugira ngo babashe kumva ku byiza bya RRA.

Avuga ko RRA itagamije gusa gukusanya imisoro ahubwo ko n’abakozi bayo bashyizeho ikigega kibafasha ubwabo kandi kikanagera mu bandi baturage ari na ho inkunga batanze yavuye.

Agira ati “Dufite ikigega cyacu nk’abakozi kidufasha, izi miliyoni 25Frw twatanze zigizwe na 80% by’amafaranga y’ikigega cy’abakozi hanyuma n’Ikigo kikongeraho 20%, byose bigamije guteza imbere umuturage no kumwereka ko gusora ari byiza bifitiye abaturage akamaro”.

Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y'abaturage
Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y’abaturage

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko abaturage basaga ibihumbi 17 ari bo basenyewe amazu mu biza biherutse kwibasira uturere dutandukanye. Muri bo abasaga ibihumbi birindwi bamaze kubakirwa, hakaba hari n’undi mushinga wo kubaka amacumbi asaga ibihumbi 11 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo abasenyewe bose babone amacumbi.

MINEMA isaba abaturage gukomeza kwirinda no gukumira ibiza kuko gusana ibyangijwe bitera igihombo cyikubye inshuro zirindwi kwirinda, hakaba hari n’aho birenga cyane nko ku miryango iba yaratakarije abayo mu biza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo nkunga y’abakozi ba RRA nabo g7shimirwa cyanee inkunga bahaye abahuye n’ibiza ba Ngororero ahubwo natwe abatuye Nyabihu muzatugereho

Bebe yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Rra ni imfumfu kabisa! Kweri ngo 25 millions? Ntibyumvikana yagombye kuba yatanze nka 250 millions nibura nkikiho kizwi ! Ndumiwe bafite impiri mumufuka

Luc yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Uyu muvandimwe ntiyasobanukiwe ko inkunga yatanzwe ku baturage basenyewe n’ibiza mu karere ka Ngororero ari amafaranga yakusanyijwe n’Abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo bagire icyo bagenera abandi banyarwanda bahuye n’akaga kabagwiririye. Ntabwo ari ayavuye ku ngengo y’imari
Uru rugero rwiza batanze nurwo kwishimira kuko n’abandi bazakomerezaho bafasha abandi bityo twubake umuco w’ubufatanye no gutabarana.

Ahari abantu ntihapfa abandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka