Rwamagana: Inkoramutima za APR FC zafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 180 bo mu Karere ka Rwamagana bahawe inkunga n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC.

Mu byo bafashishijwe harimo toni y’ifu ya Kawunga, ibiro 400 by’umuceri, ibiro 500 by’isukari n’amakarito 10 y’isabune ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC, Friend Sam avuga ko batekereje iki gikorwa bagamije kwifatanya na bo mu munsi mukuru wo kwibohora no kuzirikana ubutwari bagize.

Ati "Twashatse kwifatanya na bo muri uyu munsi wo kwibohora ariko tunabagaragariza ko tuzirikana ubutwari bwabo mu rugamba rwo kwibohora. Gusa neza no kubaho neza kw’igihugu cyacu ni bo tubikesha."

Akomeza agira ati "Iyo umuntu acitse amaboko, amaguru n’ubuzima aba yatakaje. Hari abatakiriho batakaje ubuzima bwabo kugira ngo tugire imibereho myiza, tugire igihugu cyiza nk’iki. Ni bo tubikesha."

Friend Sam avuga ko bashatse kugaragariza abamugariye ku rugamba urukundo ndetse banazirikana uruhare rwabo bagize mu mibereho myiza yabo ( Inkoramutima za APR FC), bityo kugira icyo bigomwa mu byo bakora ntacyo byaba bitwaye.

Avuga ko bahisemo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari bwo ngombwa ndetse bashyiraho n’ibiribwa bitewe n’ibihe bya COVID-19 kugira ngo bizabunganire mu gihe indwara ya COVID-19 ikomeje hakaba hasubiraho Guma mu Rugo.

Mu Murenge wa Muyumbu, abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 124 ni bo bafashijwe naho mu Murenge wa Karenge hafashwa 56.

Inkunga yose yatanzwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,760,000 yakusanyijwe n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC bitwa Inkoramutima za APR FC.

Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abacitse ku icumu ni ibikorwa bisanzwe bikorwa na Fan Clubs za APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwakoze muri abantu b,abagabo Uwiteka asubize aho mukuye Kandi nabo bakomere

Vuguziga Jean Claude yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Mwakoze muri abantu b,abagabo Uwiteka asubize aho mukuye Kandi nabo bakomere

Vuguziga Jean Claude yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka