Rwamagana: Haracyakenewe imbaraga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage

Ubuyobozi bw’umuryango Shalom Education for Peace buvuga ko hatewe intambwe ikomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu banyapolitike bagaragaje ubushake bwa politike bwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge ndetse bagatanga umurongo ngenderwaho, ariko ko mu baturage bo hasi hagikenewe imbaraga kugira ngo habeho kubwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda, bityo biyobore ku bwiyunge bwuzuye.

Ibi byatangarijwe mu biganiro by’iminsi ibiri bihuje abagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu, biri kubera mu Karere ka Rwamagana kuva ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22/02/2015, abayagize bagasabwa gukomeza intambwe mu nzira yo gufasha Abanyarwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge buhamye kuko hakiri ibyo gukorwa kugira ngo ukuri n’ubwiyunge nyakuri bigerweho.

Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bw’Umuryango “Shalom Education for Peace” uharanira kubaka amahoro mu buryo burambye binyuze mu kwigisha, Ikigo giharanira Ubutabera n’Ubwiyunge (Institute of Justice and Reconciliation) ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hagamijwe kongerera ubushobozi amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge akorera hirya no hino mu turere tw’igihugu.

Basabose avuga ko abagize amahuriro y'ubumwe n'ubwiyunge bagifite akazi ko kwinjira mu miryango kugira ngo abantu baganire ku mateka nyakuri y'Igihugu ari yo aganisha ku bwiyunge burambye.
Basabose avuga ko abagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge bagifite akazi ko kwinjira mu miryango kugira ngo abantu baganire ku mateka nyakuri y’Igihugu ari yo aganisha ku bwiyunge burambye.

Basabose Jean de Dieu, Umuyobozi w’Umuryango Shalom Education for Peace, avuga ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ariko ngo abagize aya mahuriro baracyafite akazi gakomeye ko kwinjira mu miryango kugira ngo abantu baganire ku mateka nyakuri y’Igihugu, ari yo aganisha ku bwiyunge burambye.

Yagize ati “Uko kuri tuvuga kudufashe kubaka ejo hazaza, kuko ubwiyunge butagira ukuri ntibwabaho kandi nta nubwo twifuza aho bavugana ukuri ariko nta bwiyunge buhari. Turashaka mbese ko abantu babwizanya ukuri kandi bakiyunga mu buryo burambye”.

Abagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu kongera kunga Abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kuko binyuze mu bukangurambaga bakoze, bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’imiryango y’abiciwe ubu bamaze kwiyunga babanye neza.

Nyirankuyo Mediatrice, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu, atanga ubuhamya bw’uko ihuriro ryo mu Murenge wa Bugeshi ryitwa “Inyenyeri” ryafashije abaturage kwiyunga no kubana mu mahoro.

Abagize amahuriro y'ubumwe n'ubwiyunge bahawe amahugurwa yo kubongerera imbaraga.
Abagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge bahawe amahugurwa yo kubongerera imbaraga.

Ngo muri uyu murenge harimo umugabo wahunze nyuma yo gukora jenoside maze asiga umugore we n’abana batandatu, abasigana isambu idahagije.

Nyuma y’Inkiko Gacaca, iyo sambu yagombaga gufatirwa kugira ngo yishyure imitungo yangijwe n’uwo mugabo (kandi nabwo ikaba iyanga), cyakora ngo umwe mu basaza barokotse jenoside yakorewe Abatutsi yasanze uwo mugore amusobanurira ko akwiriye kwegera imiryango y’abiciwe akabasaba imbabazi, maze abikoze barazimuha none ubu babanye neza kandi n’isambu ye ayitungiyemo abana be nta gihunga cy’uko ishobora gutezwa cyamunara.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge mu turere afite akamaro gakomeye mu gufasha Abanyarwanda kwiyunga by’ukuri bityo akwiriye gukomeza iyi nzira nziza, kandi ko Abanyarwanda bose basabwa gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko ibafasha kwegerana no gukemura ibibazo Abanyarwanda bagiye bahura na byo mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nubwo intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeje guterwa mu Rwanda, abagize amahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge bavuga ko hakiri imbogamizi isa n’isharira kuri iyi nzira, nk’abatishyura imitungo yangijwe muri jenoside.

Hamwe ngo usanga abagombaga kwishyura nta bushobozi bafite cyangwa ugasanga abafite ubushobozi bandika imitungo yabo ku bandi bantu kugira ngo bigaragare ko nta cyo batunze, bityo ababishyuza bagahera mu gihirahiro.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 2 )

Imbaraga nyinshi se gusa ko bizanatwara igihe kitari gito kugirango abanyarwanda babashe kongera kubaka ubumwe no kubasha kwiyunga

gahaya yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

uko jenoside yigishijwe kera igafata umwanya munini ninako kuyirandura hashyirwaho gahunda zigisha amahoro nazo zigomba gufata umwanya munini kandi abazigisha ntibacike intege kuko kwigisha ni uguhozaho

kabera yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka