Rwamagana: Abagororwa bubakiwe ikigo kibategura gusubira mu muryango

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Rwamagana, Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yafunguye ku mugaragaro ikigo gitegura abagororwa bagiye gusubira mu buzima busanzwe (Halfway home), gifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 2500 basigaje ibihano biri hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

Minisitiri Dr Biruta yasabye abagororwa bakiriwe muri iki kigo kugikoresha nk’umwanya wo kwitegura gusubira mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi baturage no kutazishora mu bikorwa by’isubiracyaha, bagaharanira kuba abaturage beza bafasha abandi kwirinda kurenga ku mategeko.

Iyi gahunda izafasha abagororwa bari hafi kurangiza ibihano kumenyerezwa ubuzima busanzwe ndetse bahabwe amahirwe yo gusura imiryango yabo by’igihe gito no kujya mu bikorwa by’abaturage baturiye iki kigo nk’umuganda n’ibindi.

Muri iki kigo kandi bazahungukira ubumenyi butandukanye buzabafasha kwiteza imbere nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe, harimo kwigishwa imyuga itandukanye.

Ikigo kikimara gufungurwa, amahugurwa yahereyeko atangira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka