Rutsiro: kwigaragambya byatumye bahembwa ikirarane cy’amezi 2

Nyuma y’amezi agera kuri abiri badahembwa, abaturage bakora mu buhinzi bw’icyayi mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro, tariki 12/01/2012, barigaragambije basaba guhembwa.

Mu masaha y’igicamunsi abaturage babarirwa mu ijana bafashe umuhanda berekeza aho umurenge SACCO wa Gihango ukorera aho basanzwe bahemberwa. Nyuma yo guhakanirwa ko bataribubone amafaranga bakoreye, aba baturage biganjemo abagore n’abanyeshuri bahisemo gushyikiriza ikibazo cyabo ubuyobozi bw’akarere.

Umucunga mutungo w’iyi SACCO yatubwiye ko adashobora guhemba aba baturage kuko yanze kugwa mu gihombo kuko amafaranga OCIR yohereje yo kubahemba haburaho ibihumbi 123 kugirango ahure n’umubare w’abari kuri lisiti y’abagomba guhembwa.

Ubwo bageraga ku biro by’umurenge SACCO wa Gihango bahahuriye na Ngamije Augustin, diregiteri wa OCIR mu karere ka Rutsiro, batangiraga guterana amagambo ubwo yageragezaga kubasobanurira ikibazo gituma badahembwa.

Nyuma yo kubonako abaturage barakaye uyu muyobozi yahisemo kwigendera asubira ku cyicaro cya OCIR ariko aba baturage ntago banyuzwe kuko bahise bamukurikira bari kumwe n’umukozi mu karere ka Rutsiro ushinzwe ibibazo by’abaturage ariwe, Jotham Niyonteze. Aba baturage bageze ku kicaro cya OCIR kwanga kuhava.

Harimo abanyeshuri batarajya ku ishuri bategereje amafaranga bakoreye.
Harimo abanyeshuri batarajya ku ishuri bategereje amafaranga bakoreye.

Ngamije yemeza ko amafaranga OCIR yohereje kuri SACCO ya Gihango aburaho ibihumbi 123. Muri rusange OCIR igomba guhemba aba bakozi amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi.

Nyuma yo kotswa igitutu n’ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bwa OCIR bwaje gusinya sheke y’amafaranga ibihumbi 123 ariko byageze mu masaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 47 bagitegereje bizezwa ko bari burare bahembwe yenda bugacya.

Abaturage bavuga ko kuva Ngamije Augustin yasimbura uwitwa Furaha Justin ku kuyobora OCIR i Rutsiro mu kwezi k’ugushyingo umwaka ushize batarahembwa kandi harimo abanyeshuri bakoze mu biruhuko batarasubira ku ishuri bagitegereje aya mafaranga.

Védaste Nkikabahizi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka