Rutsiro: Umunyamerika wigishaga Icyongereza yaba yasubijwe iwabo kubera imyitwarire mibi

Mathias Van Dis wigishaga Icyongereza mu rwunge w’amashuri rwa Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ngo yaba atakiri mu Rwanda nyuma yo gukurwa aho yigishaga biturutse ku myitwarire mibi.

Mathias Van Dis yendaga kumara umwaka yigisha Icyongereza mu mwaka wa kane no mu wa gatanu. Ni umwe mu bakorerabushake bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye mu cyitwa Peace Corps bigisha Icyongereza hirya no hino mu gihugu mu mashuri yisumbuye.

Nubwo hari ibikorwa byari bimaze iminsi bigaragaza imyitwarire ye itari myiza, intandaro yo kwirukanwa k’uyu mugabo yabaye ubushyamirane bwabaye hagati ye n’umwe mu bakozi b’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro ubwo bari mu kabari tariki 05/10/2013 bapfuye ko uwo mukozi w’umurenge yasomye umuzungukazi, mugenzi wa Mathias wigisha ku kindi kigo cy’amashuri mu karere ka Rutsiro, nk’uko abari aho babisobanuye.

Abari aho ngo bagize impungenge birinda kwihutira kubakiza bitewe n’uko hari abavugaga ko uwo Mathias agendana imbunda. Icyakora nta byinshi byangiritse muri ako kabari usibye ibirahuri by’urugi byamenetse.

Mathias na bagenzi be ubwo bishimiraga umusaruro ikigo cyabo cyabonye mu mwaka ushize wa 2012.
Mathias na bagenzi be ubwo bishimiraga umusaruro ikigo cyabo cyabonye mu mwaka ushize wa 2012.

Nyuma y’igihe gito ubwo bushyamirane bubaye, haje bamwe mu bamukuriye baturutse i Kigali, bakurikirana ibyamuvugwagaho, bahita basubirayo, bajyana na we mu modoka, ntiyongera kugaruka atyo mu karere ka Rutsiro.

Bamwe mu nshuti ze bemeza ko atakiri mu Rwanda kuko bamuherekeje ubwo yerekezaga ku kibuga cy’indege asubiye iwabo.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Mathias yigishagaho, Uzamberumwana Anthère na we yemeza ko uwo munyamerika yakunze kurangwa n’imyitwarire itari myiza, irimo kutitabira akazi uko bikwiye.

Mathias yakundaga no kugaragara mu kabari cyane, dore ko abajura baherutse no kumwiba ibikoresho birimo mudasobwa igendanwa (Laptop), igikoresho gifotora (Digital Camera), itoroshi, telefoni, n’ibindi bitandukanye babikuye mu cyumba yari aryamyemo, bikavugwa ko yari yasinze.

Ubuyobozi bw’ikigo yigishagaho buvuga ko ukugenda kwe nta cyo byahungabanyije ku masomo yatangaga kuko kwigisha byari byararangiye ndetse akaba yarasize ateguye n’ikizamini.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 5 )

reka da? umukozi ushinzwe uburezi muramubeshyeye.muzi ukuntu yitonda kandi anitwara neza?ntimukazajye musebya abantu barangwa n’ikinyabupfura.

franck yanditse ku itariki ya: 14-11-2013  →  Musubize

ahubwo yatinze kubadiha, tubisuzuguzaho tugakabya!!hari uherutse kw’imaringa hano iremera ajya muri canteen abaka ameza boshye utegeka murugo iwe,!!syigabane we!! sinakubwira bamuterera intebe hanze. maze tabarwanda irarubona. wagirango bamutwikiye munzu.!!!nki baza nk’uwo icyo ministere y’ubuzima imveganyaho, ngirango uwo munsi yanduje benshi.habe ngo yaguze n’avoka..!!

emmy yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Garican uranshekeje!!!! uzi ko njye nigeze gutaha iwacu muri Quartier(karitsiye) ari nko mu saa mbiri n’igice(08h30)z’umugoroba.mbere y’uko ngera aho ntuye abanyerendo barampagarika barambaza ngo ndi nde? ndababwira ngo ndi kananaka,njye nibwiraga ko bananzi!!!,ariko barambwira ngo ba uhagaze aho uduhe ibyangombwa,ndahagarara ndategereza da!!! inyuma yanjye haza umuzungu arikumwe n’indaya barimo bagenda baganira baseka(iyo ndaya ndayizi ntago izi n’icyongereza neza),umva rero icyakurikiyeho;umuzungu n’indaya biciriyeho nta n’uwabakuye barikomereza.Nanjye umujinya wahise umfata! mpamagara ushinzwe umutekano mu mudugudu wacu yari no hafi aho,ndabamuregera ndamubwira nti "izi ngegera njye mvuga ikinyarwanda ziba arijye zihagarika haje uvuga ururimi zitumva we ntizanakoma,nti ubwo uwo bagahagaritse ninde ,nijye cyangwa ni uvuga ibirimi batumva?"Turabiseka,basaba imbabazi turagenda.Gusa nanjye nageze hirya ndigaya,narabatutse,kandi gutukana si umuco mwiza,ngirango wenda hari ukundi nari kubigenza,ariko bari bandakaje!!!!Sinzi igituma bahora batwigisha kwiha agaciro,twe tukakiyambura,tukagaha abatagakwiriye!!!! twabikora kandi ntan’uwo dusuzuguye,tukubaha kandi ntitwemere no gusuzugurwa. mu bindi bihugu urugero nka Israel,umuturage waho utazi no gusoma iyo akubonye cyane cyane uri umuwirabura aba azi ko akurusha ubwenge,akana kwiyemeraho cyane niyo waba uri umu diplomat kandi abizi.

Pundit yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Abazungu iyo bageze muri Africa bunva ko bagomba gukora ibyo bishakiye! Ariko sinabarenganya kuko natwe tubibafashamo. Kubona ugendana n’abazungu, wagera aho mugomba kwinjira bakaguhagarika hanze ngo zana ibyangombwa, umuzungu bakamureka akinjira nta n’icyo bamubajije!!!!!!!!!! Natwe ntitukajye twisuzugura, kuko iyo babibonye natwe nyine baduca amazi.

Garican yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ntimuvuge ariko ko umukozi w’ umurenge wa Gihango barwanye ari wa wundi ngo ushinzwe uburezi, ariko bimeze ntibyaba bitangaje kuko anywa iza yose. akabari barwaniye mo se ikahe man?

Rusekampunzi yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka