Rutsiro: Umuhanda werekeza mu karere ka Rubavu uratangira gushyirwamo kaburimbo mu ntangiriro za 2014
Imyiteguro yo gushyira kaburimbo mu muhanda uhuza uturere twa Rutsiro na Rubavu igeze kure ku buryo nta gihindutse imashini zizaba zatangiye gusiza mu kwezi kwa mbere 2014.
Si ubwa mbere uyu muhanda bivugwa ko ugiye gutangira gukorwa, ariko ubu noneho ngo nta kabuza iyi gahunda nta kizayisubiza inyuma; nk’uko byemezwa na Nshimyumuremyi Felix uyobora ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije n’umutekano wo mu muhanda mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA).
Nshimyumuremyi yagize ati : “Uyu muhanda waravuzwe kenshi ndetse bagenda bawizezwa ko uzatangira, ariko navuga ngo ubu ni bwo ubukwe buhiye kuko noneho ugeze mu gihe cyo kuba watangira”.
Ku ikubitiro umuhanda uzubakwa ni igice cyo kuva ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro kugera i Pfunda mu karere ka Rubavu, icyo gice kikaba gifite uburebure bwa km 48.

Nshimyumuremyi yavuze ko impamvu ari cyo gice bahereyeho ari ukubera ko amafaranga yubaka umuhanda adashobora kubonekera rimwe cyane cyane iyo umuhanda ari muremure, bikaba bisaba ko wubakwa mu byiciro.
Ikindi gice cy’uwo muhanda gituruka i Rubengera mu karere ka Karongi kugera mu Gisiza na cyo ngo cyashakiwe inkunga ku ruhande, kikaba gitandukanye n’icyiciro cya Gisiza-Pfunda ariko na cyo kikaba kizakurikiraho nyuma.
Nshimyumuremyi avuga ko icyiciro ubungubu babona ko amafaranga yabonetse ndetse andi bakaba baramaze kuyemererwa n’abafatanyabikorwa babo ari icyiciro cyo kuva Pfunda kugeza Gisiza.
Ikibanziriza ikorwa ry’uwo muhanda ni ukubanza kugaragaza ndetse no gukura abantu mu mbago z’aho uwo muhanda uzaca, ubu kikaba ari cyo gikorwa kirimo gukorwa kandi bifuza ko cyarangira kare kugira ngo n’ibindi bikorwa byose bijyanye n’iyubakwa ry’uwo muhanda bizakurikireho nta mbogamizi.
N’ubwo bataratangira igikorwa cyo kwimura abantu batuye mu mbago z’ahazubakwa umuhanda mu cyiciro cya Rubengera-Gisiza, na byo ngo barateganya kubikora mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2012/2013. Igice cy’umuhanda Rubengera-Gisiza gifite uburebure bwa km 21,6.

Nshimyumuremyi nta byinshi yavuze ku mubare w’amafaranga yose azakoreshwa cyane ko ngo n’abafatanyabikorwa bashobora kutayatangira rimwe ariko yavuze ko iyo ari umuhanda mushya bagiye guhanga, bisaba kuwagura no gushyiramo kaburimbo, ngo utwara hagati ya miliyoni 700 na miliyoni 800 ku kilometero kimwe.
Nshimyumuremyi avuga ko bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha, ibintu byose birimo gutanga amasoko bizaba byarangiye ndetse n’ayo mafaranga y’abafatanyabikorwa akazaba yageze kuri konti za Guverinoma y’u Rwanda.
Ati : “Twumva ko bitarenze nibura umwaka utaha wa 2014 mu kwezi kwa mbere imashini zizaba zamaze kujyamo zitangiye gusiza”.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe ndemerako uwatwemere umuhanda rusizi rutsiro rubavu numugabo kandi icyomuziho we imvugo ye niyongiro nkabanyarwanda kiriya gikorwa cyidufitiye akamaro kanini cyane byumwihariko abiburengerazuba gusa lmana ikomeze iturindire uwawutwereye banyarutsiro na rubavu narusizi mwihanga vuba biraje!!! gusa ntituzagutenguha papa! narimwe
Kabisa leta yacu nidufashe natwe tuve mubwigunge muri aka karere byari bigoye nko guhamagarwa ugiye kukazi ahantu runaka kubona moiyen de deplacement.reka dutegereze ’agatinze kazaza"
ni byiza kuko uwo muhanda wafasha abawucamo ariko n’iterambere ritera intambwe mu karere ka Rutsiro na Rubavu
rekadutegereze turebe,niba bizatungana:umugani wawamukobwa ngo ndabibaraaaaaaaaaa,aho ubundiseee,nawe umbwire.!!!