Rutsiro: Umuganura bawubonamo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda
Abaturage bibumbiye mu midugudu ya Nduba, Mukebera na Kindoyi igize akagari ka Congo-Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, basanga umuganura ari inzira yaganisha abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge.
Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 7 Kanama 2015, ubwo bizihizaga umunsi w’umuganura bishimira ibyo bagezweho no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bakaniyemeza gushaka ibindi bazageraho.

Elizabeti Nyiramana umukecuru w’imyaka 55 utuye mu mudugudu wa Kindoyi yatangaje ko umunsi w’umuganura ari umunsi abantu bahuraga bagasangira n’imiryango n’inshuti bitandukanye.
Yagize ati “Nyuma y’intambara aho wasangaga abantu barebana ay’ingwe kubera byabaye mu Rwanda, ariko nk’ubu turi gusangira nkaba mbona ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho hifashishijwe umunsi nk’uyu w’umuganura.”

Habiyambere Thomas utuye mu mudugudu wa Mukebera nawe ngo asanga kuba abantu basangira buje urugwiro mu munsi w’umuganura, ari ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bashyize hamwe akaba yemeza ko umuganura waba inzira ishyigikira ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’akagari ka Congo-Nil Gitsimbanyi Christophe, yafashe umwanya wo gusobanura amateka yaranze umuganura hambere, avuga ko ubusabane nk’ubu bw’umuganura ngo butuma abantu basangira abahemukiranye bakaniyumvana mo aho gucika mo ibice.

Zimwe mu mbogamizi zabangamiye uyu munsi w’umuganura ni nk’isoko riremera mu mudugudu wa Nduba ari nawo wabereyemo ibirori by’umuganura, byatumye abantu bitabira ari bake.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu ni umuco wacu tugomba gukomeraho kuko ufite ibyiza byinshi