Rutsiro:Perezida Kagame yemereye abaturage gutunganya imihanda yo mu karere
Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu Paul Kagame arimo kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 18 Kamena 2015, yebemereye ko imihanda yo muri ako karere izatunganywa kuko imeze nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, mu izina ry’abaturage ayoboye, yari yamusabye kububakira umuhanda uhuza ahitwa Gisiza na Murunda kugira ngo Akarere karusheho kuba nyabagendwa.

Perezida Kagame yavuze ko yiboneye uburyo imihanda idatunganye koko kandi yemerera Abanyarutsiro ko Leta izakora ibishoboka kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Yagize ati “Niboneye uburyo imihanda ari mibi twaje dushaya twamaze nk’isaha mu nzira duterura amaodoka kandi ari yo yagombye kuduterura, birumvikana ko igomba gukorwa”.
Umukuru w’Igihugu ariko aributsa abaturage ko ibyo basaba ari bo bitangiriraho kuko ari bo batanga imisoro iturutse mu byakozwe, kandi ko ubuyobozi busabwa gutanga ibisobanuro by’uko uruhare rwa buri wese rwakoreshejwe.

Ashingiye ku ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Perezida Kagame yibukije abaturage ko igihe cy’amatora muri 2010 ubwo yiyamamazaga hari amasezerano yagiranye na bo akaba ari na yo agomba gusuzumwa uyu munsi bakareba niba ibyo basezeranye byaragezweho.
Abaturage kandi barasaba kubakirwa ibitaro byunganira ibya Murunda, kuko ngo ugereranyijwe n’ubucucike bw’abatuye akarere bagera ku 324. 000, Ibitaro bya Murunda byakira gusa abagera ku 80000.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwandanda twagiriwe Ubuntu bwo kugira umuyobozi mwiza nkanyakubahwa Paul Kagame ukunda buri munyarwanda wese atarobanuye yewe nabari hanze yigihugu ntako a batagira ngo atugereho kandi impanuro aduha ziratwubaka zigatuma du kunda igihugu cyacu kurusha bikadutera ishyaka ryo n’umurava wo gukorera no guteza mbere u Rwanda.Nibyigiciro kugendererwa numukuru wigihugu.Hano mu mahanga iyo Perezida wacu yatugendereye usanga abanyakarongi turwanya mikorere bashaka kumushimira I’m ikorwa byiza akorera abanyarwanda banatubwirako twebwe dufite amahirwe yo kuganira nawe kuko iwabo bit ahabwa. Harabayobozi tuzi ndetse na bategetsi imbere ya Nyakubahwa Paul Kagame iyo basuraga uburayi abanyarwanda tugasaba ku babona haruwatubwiye ngo tuzamurebe muli televiziyo kandi benshi twashakaga kumenya gusa uko ibintu byifashe mu Rwanda.Nagira abanyarwanda Inama yokwifatanya nawe kubaka I gihugu cyacu tukava mu macakubiri ninzangano no kumva abantu birirwa bangize isura y’u Rwanda cyane cyane mu mahanga.Ijambo ryimana riravuga ngo ubwoko bwanjye bugiye kuri mbuga kuberakutamenya.Nuko natwe abanyarwanda benshi du kunda kumva byacitse gusa ntidushakishe amakuru yuk uri.Aliko iteka ukuri kuratsinda Imana igenderere abanyarwanda twubake igihugu cyacu nabo kumperayisi bose barwishimire.
ubundi iterambere ryo mu cyaro uretse n’iry’umujyi rishoboka iyo abayobozi basohotse mubiro anaribyo uyu mubyeyi wacu akora naho abandi ngobazagakorera mubiro gusa.gusa PAUL KAGAME TUMURI INYUMA kdi turamukunda.ntawundi perezida dushaka utari Paul Kagame. amashanyarazi,imihanda,amavuriro,gukora,gutinyuka,kudasabiriza,kubungabunga ubutaka,gukora ahantu nyaburanga ibyo byose ni ibyo kagame yatuganiriye natwe nk’abanyarutsiro,tuzamutora kugeza ashaje.PAUL KAGAME OYEEEE!OYE OYE OYEEEEEEE!!!!!!!!!!!
Uyu mubyeyi se koko yaje Mibilizi akareba uko twagowe, Imihanda yaho yarashize, Abaturage twaratagagangaye kuko kugera mu murenge uvuye mu wundi ni ikibazo gikomeye. Imana yadusekeeye koko akazadusura. Wabona dukabije inzozim natwe akatwemerera umuhanda nk’uko yari yemeye uwa Nkungu none nawo waheze mu bitabo by’akarere.
Abamugeraho mumutubwirire aze arebe n’Imihanda ya Mibilizi irakabije. iBitaro bya Mibilizi bifite amateka azwi mu cyahoze ari Cyangugu ubu byagiye mu bwigunge. N’ubwo Muganga wabyo akora birenze ukwemera ariko ntacyo azageraho igihe abantu bose bamaze kumucikaho kuko kuhagera ni ikibazo.
Komereza aho Perezida wacu tukuri inyuma.
TWISHIMIYE URWO RUZINDUKO PRESIDA YAGIRIYE MUKARERE KA RUTSIRO
kugira umuyobozi mwiza nkuyu ntako bisa, dufite umuyobozi mwiza ukwiye igihugu, ninawe dushaka ko akomeza kutuyobora