Rutsiro: Muri Kamena 2016 bazasezerera gukorera mu cyari komini
Bamwe mu baturage n’abakozi b’Akarere ka Rutsiro bishimiye ko akarere kabo kagiye guhindura amateka kakava mu nyubako z’icyari komini kakajya mu biro bijyanye n’igihe.
Akarere ka Rutsiro karimo kubaka ibiro bishya bizaba ari igorofa igeretse kabiri kugira ngo gatangire guhera abaturage serivisi nziza aheza dore ko ubundi kakoreraga mu biro byubatswe mu 1980.

Iyo gorofa yatangiye kubakwa muri Gicursi 2015 biteganyijwe ko izatahwa muri Kamena 2016 ikazuzura itwaye amafaranga asaga miliyoni 750 z’Amanyarwanda.
Niyorurema Damas, ushinzwe Amashuri Abanza n’ay’Incuke mu Karere ka Rutsiro, avuga ko uretse kuba bazaba babonye ibiro bigezweho nk’utundi turere, ngo n’akazi kazakorwa neza bitandukanye n’uburyo barimo gukoreramo ndetse n’ubwo bakoreragamo mbere.

Ati "Nk’abakozi birumvikana tuzishimira gukorera mu biro bijyanye n’igihe dusa n’abari barasigaye inyuma mu tundi turere ikindi kandi n’imikorere izaba myiza kuko niba twakoreraga mu biro turi benshi ntitwakoraga dutekanye."
Naho Uwimanimpaye Solange, umuturage wo muri Rutsiro, we yemeza ko abaturage bazashimishwa no kubona akarere kabo kiyujurije ibiro bishya kuko ngo bizaba bisa neza ugereranyie n’ibya mbere.

Uyu muturage agira ati "Nk’umuturage w’ino nsanzwe ngenda ku karere urabona nk’uko igishushanyo mbonera kibigaragaza ibiro bizaba byiyubashye, bitandukanye n’ibya mbere. Tuzishimira kubona rero abayobozi bacu bari gukorera ahantu hiyubashye"
Niyonzima Tharcisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wako, avuga ko imirimo yo kubaka ibi biro iri kugenda neza ku buryo ngo hatagize igihinduka ibi biro bizabonekera igihe.

Rwiyemezamirimo Habarurema Jean Pierre uhagarariye sosiyete y’ubwubatsi yatsindiye isoko ECORU (Entreprise de Construction de Rubavu) na we avuga ko akarere katamutengushye ngo gatinde kumuha amafaranga ku gihe yazamurika ibiro bishya ku gihe cyateganyijwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega, nabandi, basigaye, muri ubwo, buhungiro, igihe kizagera bahahe, rwose. erega, umusigamigani, yabivuze, neza ngo uwanze kumvira azabona ishyano. nimureke, rwose, gutinda muri ayo mashyamba, kuko ntakiza kibayo.muze dufatanye twiyubakire urwatubyaye. bagenzi banyu babimenye mbere, bageze kure mwiterambere.