Rutsiro: Gitifu w’Akarere yeguye ahita asimbuzwa by’agateganyo
Yanditswe na
Aimable Mbarushimana
Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, kuri uyu wa 06 Mutarama 2015 yemereye Murenzi Thomas wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere kwegura inamusimbuza by’agateganyo.
Murenzi Thomas wafunzwe ku wa 17 Ugushyingo 2016 akekwaho kwakira no gutanga ruswa yaje kwandikira Inama Njyanama y’Akarere ayisaba ko yamwemerera kwegura.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Sayinzoga Jean, asobanura impamvu bemereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kwegura.
Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yateranye kuri uyu wa 06 Mutarama 2016 yemeye ubwo bwegure ndetse inahita imusimbuza by’agateganyo.
Niyonzima Tharcisse wari ushinzwe imicungire y’abakozi muri ako karere ubu akaba ari we by’agateganyo ugiye kuba akora inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
congrs to narcisse ni umusaza mwiza