Rutsiro: Bamwe mu bakoraga umuhanda werekeza mu Ngororero bahagaritse akazi kubera kudahembwa
Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bakoraga umuhanda uva mu karere ka Rutsiro werekeza mu karere ka Ngororero bahagaritse akazi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa.
Abo baturage bavuga ko batangiye gukora muri uwo muhanda guhera mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2012. Ngo bahembwaga neza kandi ku gihe, ariko bigeze mu kwezi kwa cumi ngo ntibongera gukora ku ifaranga riturutse muri ako kazi.
Uwizeyimana Justin ni umwe mu bakoraga muri uwo muhanda akaba yari afite itsinda yakoreshaga (gapita) rigizwe n’abagera kuri 30. Avuga ko amezi batahembwe ari ukwa cumi, ukwa cumi na kumwe, n’ukwa cumi na kabiri.
Kuba abo baturage batarishyuriwe ku gihe ngo byagize ingaruka ku iterambere ry’imiryango yabo, dore ko hari n’abavuga ko amafaranga bari guhembwa ari na yo bateganyaga gutangamo mituweli.
Uwitwa Minani Froduard ati: “Twahagaze kubera ko inzara yari itumaze. Icyifuzo ni uko baduha utwo dufaranga twacu tukikenura n’abana bakarya tukabona gusubira mu kazi kabo”.

Kubera ko nta makuru bazi ya rwiyemezamirimo wabakoreshaga kandi bakaba barakoraga umuhanda w’akarere ka Rutsiro, barasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascene yaganiriye n’abo bakoze umuhanda, ababwira ko avugana umunsi ku munsi n’uwabakoresheje witwa Usengimana Richard, uwo rwiyemezamirimo akaba ngo yaramubwiye ko afite gahunda yo kubishyura kuri uyu wa kabiri tariki 29/01/2013.
Abaturage bakoraga umuhanda uhuza uturere twa Rutsiro na Ngororero, buri wese yakoreraga amafaranga igihumbi ku munsi guhera saa moya za mugitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi, bagakora iminsi itandatu mu cyumweru. Bavuga ko nibamara kubona amafaranga y’amezi batahembewe noneho bazemera bagasubira mu kazi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|