Rutsiro:Bakoreye rwiyemezamirimo yiciraho none baribaza uzabishyura
Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo Boniface Riberakurora mu mirimo yo kubakaga ikigega cyo guhunika imyaka mu kagari ka Kabona ,mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bari mu giharahiro cyo kumenya uzabishyura amafaranga miliyoni eshantu bakoreye nyuma y’uko rwiyemezamirimo agendeye atabishyuye.
Imirimo yo kubaka icyo kigega ngo yatangiye mu mwaka wa 2011 ariko akaba ngo ataragiye yishyura neza abamukoreye ku buryo yarinze agenda mu mwaka wa 2013 akibafitiye amafaranga.

Naramabuye Ezechiel, wubatse kuri icyo kigega cyo guhunika imyaka akuriye abafundi, agira ati “Ubu rwose twakoreye Riberakurora twubaka ikigega cyo guhunika imyaka ariko twaramubuze ngo atwishyure kuko tubaza ubuyobozi bukatubwira ko yagiye.”
Akomeza avuga ko, we na bagenzi be bandikiye ubuyobozi bw’akarere ariko ntibigire icyo bitanga kuko bababwiraga ko bagomba kurega mu nkiko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, ari na we wagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo avuga ko iki kibazo akizi ariko ngo akarere kakoze icyo kari gashoboye kuko ngo abaturage bigeze kurega rwiyemezamirimo Riberakurora mu karere bagasanga amafaranga asigaye ari make ku yo yari ababereyemo cyokora baba babahaye ayo hasigara andi ari na yo agoranye kuzamenya uburyo aba baturage bazayabona.
Yagize ati “Iki kibazo turakizi twigeze no gufatira amafaranga twari tumusigayemo tuyaha abaturage gusa yari make ugereranyije n’ayo yari abarimo ariko abaturage twabagiriye inama yo kugana inkiko.”
Murenzi kandi yanongeyeho ko ubu babwiye abaturage bose muri rusange ko bajya babanza bakagirana amasezerano y’akazi na ba rwiyemezamirimo mbere y’uko batangira gukora.
Icyo kigega cyagombaga kujya gihunikwamo ibigori ndetse n’ingano gusa kugeza ubu nta myaka iratangira guhunikwamo.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|