Rutsiro: Abagabo bagwiriwe n’ikirombe bakitaba Imana bashyinguwe

Abagabo babiri; Ndahimana Maurice w’imyaka 42 na Hakizimana Samuel w’imyaka 37 bagwiriwe n’ikirombe bacukuramo Coltan bakitaba Imana bashyinguwe ku wa kane tariki ya 12/03/2015.

Ndahimana wavukaga mu Karere ka Ngororero na Hakizimana wakomokaga mu Karere ka Rutsiro bakoreraga sosiyete icukura Coltan mu Murenge wa Murunda bagwiriwe n’ikirombe ku wa mbere tariki ya 09/03/2015 bamaramo iminsi 2 bataravanwamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Sylvestre Bigirabagabo yemeza aya makuru agira ati “Nibyo abagabo 2 bagwiriwe n’ikirombe bamaze gushyingurwa aho buri wese yaba uwa Ngororero n’uwinaha Rutsiro bajyanwe iwabo ngo bashyingurwe, nyuma y’uko imirambo yabo ijyanwe ku bitaro bya Murunda ngo abaganga bemeze neza icyabishe”.

Ibirombe bimaze kuba intandaro y’urupfu rwa bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro ahanini ngo kubera ko abenshi bacukura nabi bamaraho ubutaka, imvura yagwa igasanga nta butaka bukomeye buhari nk’uko bamwe mu bamenyereye ibyo gucukura amabuye y’agaciro babivuga.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ibahe iruko ridashira

Festus yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

nyagasani abahe iruhuko ridashira

aphrodis yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ababuze ababo turabihanganisha ;abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro bagomba kuba bafite ubwishingizi bityo bukaba bwagoboka abasizwe nabitabye Imana.nubwo nta kiguzi gisimbura ubuzima bw’umuntu

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ababuze ababo turabihanganisha ;abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro bagomba kuba bafite ubwishingizi bityo bukaba bwagoboka abasizwe nabitabye Imana.nubwo nta kiguzi gisimbura unuzima bw’umuntu

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka