Rusizi: Umukongomani warokotse impanuka arashimira Leta y’u Rwanda yamugobotoye ku urupfu

Bahoza Matumwabili, umwe mu Bakongomani baherutse kugirira impanuka y’imodoka mu murenge wa Nzahaha, arashima Leta y’u Rwanda ko nyuma yo gusurwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu bakanabaha ubufasha mu kwivuza, ubu yakize agiye gusubira iwabo.

Iki gikorwa atazahwema kugishima ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, nk’uko yakomeje abyitangariza nyuma y’uko yakize impanuka yakoze mu kwezi kwa 07/2013.

Umukongomani Bahoza arashima Leta y'u Rwanda.
Umukongomani Bahoza arashima Leta y’u Rwanda.

Iy’impanuka ya minibus yavaga Bukavu ijya Uvira ikimara kuba abayobozi b’inzego zitandukanye bahise bihutira gutabara abari bayirimo babajyana mubitaro bitandukanye by’u Rwanda.

Ibi yabitangaje ubwo yari yaje gushimira ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi yakoreyemo impanuka kubashimira byimazeyo ibyo babakoreye.

Yavuze ko batazibagirwa ineza babagiriye kuko ngo iyo batabagirira impuhwe bagategereza ko batabarwa n’abavuye muri Congo ngo ntacyo bari kurokora.

Bahoza ari kumwe n'umuryango we hamwe n'abashinzwe ubuzima mu karere.
Bahoza ari kumwe n’umuryango we hamwe n’abashinzwe ubuzima mu karere.

Bahoza avuga ko Leta y’u Rwanda yamwitayeho ku buryo ngo atabona icyo yabitura usibye kubasengera ku Imana, kuko ngo urebye uko yari yakomeretseaAtari no kubona ubushobozi bwo kwivuza.

Ku giti cye yemeza ko URwanda ari igihugu cyiza kuko kitarobanura abo cyitaho.

Ubwo iyimpanuka yabaga Abacongomani barindwi bahise bitaba Imana abandi bane nawe arimo bari bakomeretse cyane bajyanywa mu bitaro bya Mibirizi. Aho niho bitaweho bakanahabwa bimwe mu byo bari bakeneye mu kwivuza.

Bahoza we byaje no kuba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ariko nyuma y’ukwezi yitabwaho yaje gukira, akaba yiteguye gusubira iwabo.

Umugore we nawe yavuzeko ibyo Leta y’u Rwanda yabakoreye batazigera babyibagirwa, kuko ngo bidasanzwe kandi bitapfa gukora buri gihugu cyose. Yavuze ko bazakomeza gusabira iki gihugu imigisha.

Abayobozi bashinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi bavuga ko bishimiye kongera kubona uyu Mukongomani yarakize, kuko ngo bahoraga bakurikirana amakuru ye buri munsi.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza gushima ukugiriye neza najyane ubwo butumwa i goma numubayobozi biwabo

Tom yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Leta ya congo nifatire urugero ku y’U Rwanda,nayo izajyifataneza abanyarwanda bagiriye ikibazo muri congo,kandi uwo mucongo mani nta kibyihererane azabibwire benewabo uburyo abanyarwanda arabantu babagabo.

Dukundane yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Gushima ni byiza, nawe tumushimiye gushimira. Imana yamukijije kandi ishimwe. Erega abantu bose barangana iyo twabaga twamenyaga ibyo gusa birahagije. Genda amahoro, uzahahe uronke.

Popp yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka