Rusizi: Umugabo yirirwa asabiriza n’umwana mu mugongo

Kubwimana Gaspal w’imyaka 41 utuye mu karere ka Rusizi yirirwana umwana w’imyaka 4 mu mugongo asabiriza cyangwa yisuma mu mujyi wa Kamembe kubera ubukene yatewe no kuvuza umugore we.

Uyu mugabo utuye mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Munyana yashatse umugore ahita afatwa n’indwara yo mu mutwe kuburyo ngo yagerageje kumujyana ku bitaro ariko kubera amikoro make agera aho arananirwa. Ubu ngo babana ntawe uvugisha undi.

Ako ni agafuka Kubwimana atwayemo utwo yahahiye urugo.
Ako ni agafuka Kubwimana atwayemo utwo yahahiye urugo.

Ubwo umwana babyaranye yari amaze kugera igihe cyo kuvuga, Kubwimana ngo yari yizeye ko ariwe bazabana bakajya baganira ariko nawe yabaye umurwayi kuko agize imyaka ine ataravuga ijambo na rimwe.

Usibye no kuba ikiragi uyu mwana ngo nta n’ubwo akura neza nk’abandi bana kuko ngo atava mu kigero arimo aho akimazemo iminsi myinshi , ibyo bituma papa we ariwe Kubwimana amwirirwana mu mugongo aho agenda ashakisha icyabatunga na nyina.

Kubwimana Gaspal avuye gusabiriza n'umwana mu mugongo.
Kubwimana Gaspal avuye gusabiriza n’umwana mu mugongo.

Kubwimana atangaza ko atasigira umwana nyina kuko ngo bombi ntawabasha kugira icyo amarira undi agahitamo guheka umwana akajya kwisuma.

Uyu mugabo ngo iyo abonye umuzigo wo kwikorera asiga umwana hasi akamubwira mu marenga ko ajyanye umuzigo amusobanurira ko amusanga aho amusize. Iyo bwije Kubwimana ngo aba yiganyira kugera mu rugo kuko ngo aba arushye cyane kandi atekereza icyo bari bufungure.

Ngo iyo atashye aba yiganyira kugera murugo rwe.
Ngo iyo atashye aba yiganyira kugera murugo rwe.

Nubwo Kubwimana abana n’umuryango utishoboye nawe ubwe abana n’ubumuga bw’amaguru aho yadutangarije ko yamugajwe n’ipikipiki akaba abimaranye imyaka ine akaba ari muri urwo rwego basaba abagiraneza kubitaho.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uriya mugabo arababaje,kuba umugore afite uburwayi bwo mumutwe nawe ubwe ari kimuga. Ubuyobozi buzamufashe bufatanije nabaturage,bumukusanyirize amafr yige umushinga wibyo yakora byamufasha,bikamuvana muribyo ari gukora.Murakoze yari Kubwimana Amri ku Kimisagara,Katabaro,umulinzi.

Kubwimana Amri yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

Wowe wiyise Mushyitsi duhuye nagutera urushyi. wowe uri umushinyaguza mubi. Ubu urebye aho urwanda rugeze koko hari umugabo waja gusabiriza kubwende atari uko aba yabuze uko agira? Wowe unenga abanyamakuru ngo ntibabajije abayoboyi, abahe bayobozi se? Ni kenshi ujya wumva umunyamakuru abaza umuyobozi ikiabazo ariko umuyobozi akiyoberanya akamutsembera amaubwira ko icyo kibazo yari atakizi. None wowe ngo bajye mubayobozi!Genda wowe uzaba umubyeyi gito ntanumutima w’impuhwe ugira.

Mandevu yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

ahubwo natange amazina ye yombi ari kurangamuntu naho avuka ,na tel y’umuntu w’inyangamugayo afite yizeye utamuhemukera umuntu ashobora gusigira msg ye ya code n’umubare w’amafr yoherejwe,kugirango umugiraneza utamwegereye ariko ubasha kumwoherereza ubufasha bimworohere ,murakoze

ari yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

mushyitsi n’abandi nkamwe niba muhaze muryame mureke gushinyagulira abibabariye,uzi ubwo guheka umwana ukuntu bivuna,noneho uri umugabo en plus umwana wa 4ans?ikindi uribaza gusiga umwana wawe unarwaye kugasi ntawe umusigiye kugirango utware umuzigo ari ugukina,kdi atazi niba asanga ntacyo abaye?niba nta bufasha ugira,ukaba nta n’imana muli wowe ugira funga umunwa wawe uryame,ureke abagifite ubuntu ubumuntu bamurwaneho aho kwikorera umunyamakuru wamutabarije,kuko ndizera ko azwi n’abaturage ibibazo bye,kdi niba yanabeshye uko byagenda kwose arakennye kdi yivugiye abashoboye bamwiteho,uwiteka nawe abakore ku mutima

dina yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

UYUMUNTU ARABABAJE NUKURI IMANAYOMWIJURU IMUTABAREPE IGIRE ICYO IMUKORERA NAHOUBUNDI NTABWOBYOROSHHYE

ddd yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ubu se aya ni amakuru cyangwa ni amabwire? Ndabona iyi atari inkuru y’umunyamakuru! None se ubwiwe n’iki ko ibyo yakubwiye ari byo? Nta muyobozi wabajije ngo abyemere, ntiwanabajije byibuze urusengero asengeramo impamvu batamwitayeho nk’umuyoboke wabo ariko ukazana inkuru hano ngo nawe wataye!!Ariko mwagiye mugerageza kuba Abanyamwuga ba dis? Ntakindi nabivugaho kuko nuwayanditse atari serious

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Mana y’i Rwanda uyu muntu akeneye ubufasha pe Leta na buri muntu mu mutabare nta gikozwe yaba ari ihohoterwa tumukoreye

dumbuli yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka