Rusizi: Inka izongera kwibwa izajya yishuzwa abaraye irondo

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar aratangaza ko hafashwe ingamba ko inka izajya yibwa abaraye irondo iryo joro bose bazajya bafatanya kuyishyura mu rwego rwo gukumira ubwo bujura.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yaho bigaragariye ko ikibazo cy’ubujura bw’inka zibwa abaturage mu karere ka Rusizi bukomeje gukaza umurego.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko atumva impamvu inka zikomeje kwibwa mu ijoro kandi ntizishakishwe ngo ziboneke, bityo akavuga ko ahanini biterwa n’uburangare bw’abaraye irondo baba babeshya ko bari ku kazi nyamara bagataye, abajura bakabanyura inyuma bakiba amatungo y’abaturage.

Umuyobozi w'akarere avuga ko inka izongera kwibwa izajya yishyurwa n'abaraye irondo.
Umuyobozi w’akarere avuga ko inka izongera kwibwa izajya yishyurwa n’abaraye irondo.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi y’ukwezi kwa Nzeri yari yagarutse kuri iki kibazo cy’ubujura bw’inka, aho yasabaga abayobozi kwirinda ko inka z’abaturage zakomeza kuburirwa irengero.

Nyuma y’iyo nama gato mu murenge wa Giheke undi muturage yahise yibwa inkaye abimenyesha abayobozi ngo bamufashe kuyishaka ariko ntiyaboneka kubera intege nkeya zo gukurikirana ikibazo cye, nk’uko bamwe mubashinzwe umutekano babigaragaje.

Umukozi w’umurenge wa Giheke ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage, Mukarungwiza Chantal avuga ko bageregeje gushaka inka y’uwo muturage ariko bakayibura. Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko uwo muturage yatatse cyane nyuma yo kubura kw’inka ye ariko ubuyobozi bw’umurenge ntibubashe gukurikirana ikibazo cye nk’uko bikwiye, n’ubwo Mukarugwiza avuga ko uwo mukecuru yabagejejeho ikibazo atinze.

Abayobozi b'imirenge bamenyeshejwe ko inka izongera kwibwa izajya yishyurwa n'irondo ryakoze uwo munsi.
Abayobozi b’imirenge bamenyeshejwe ko inka izongera kwibwa izajya yishyurwa n’irondo ryakoze uwo munsi.

Inzego z’umutekano nazo zivuga ko amarondo atagikorwa ari nayo mpamvu ubujura bukomeza gukaza umurengo muri aka karere. Bimwe mu bigaragaza uburangare bukomeye ni uko iyo nka yibwe umuyobozi w’umudugudu ntiyabimenya ariwe ubana n’abaturage umunsi ku wundi, ibyo bikavuga ko abashinzwe umutekano w’abaturage basinziriye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Giheke bwasabwe kwishyura inka y’uwo mukecuru yibwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

turashima kurizongamba abiba inka umunsi umwe bamenyekana sawa

shirubute craver yanditse ku itariki ya: 8-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka