Rusizi: Gitifu w’Umurenge na we yatawe muri yombi azira “Girinka - FARG”

Nyuma yo gufunga Veterineri w’Akarere ka Rusizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, na we yatawe muri yombi.

Bombi bakurikiranweho kunyereza amafaranga agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gitifu Muhirwa Philippe watawe muri yombi yahoze ayobora Umurenge wa Bweyeye. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.
Gitifu Muhirwa Philippe watawe muri yombi yahoze ayobora Umurenge wa Bweyeye. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.

Muhirwa Philipe uyobora Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Mata 2016 akurikiye Veterineri w’aka karere watawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 13 Mata 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yemereye Kigali Today aya makuru, avuga ko bombi bakurikiranweho ibyaha bimwe ariko yirinda kugira byinshi atangaza.

Muhirwa Philippe uyobora Umurenge wa Muganza, yahoze ayobora Umurenge wa Bweyeye ubwo habaga kunyereza amafaranga yo kugura inka zo muri gahunda ya “Girinka - FARG” zari zigenewe guhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Hari mu mwaka wa 2013.

Kanda HANO usome inkuru y’itabwa muri yombi rya Veterineri w’Akarere ka Rusizi, bakurikiranweho icyaha kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka