Rusizi: Abasirikari babiri bari mu mutwe wa FDLR batahutse
Abasirikari babiri, Premier Sergeant Kayindo Gerase na mugenziwe Kaporari Demokarasi Innocent, bambutse umupaka wa Rusizi baturutse mu mashyamba ya Congo, nyumayo basanze uyu mutwe nta kintu uharanira, nk’uko babyitangarije.
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 25/10/2012, nibwo aba basirikare bageze mu Rwanda. bakihagera bavuze ko mu myaka myinshi bamaze mu mutwe wa FDLR, ufatwa nk’uwiterabwoba n’umuryango mpuzamahanga, basanze barwanira ubusa.
Mu kiganiro na Kigali Today, aba basirikare bakomeje batangaje ko baje kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwiyubaka, nyuma y’imyaka18 bari bamaze basiragira muri icyo gihugu.

Bimwe mu byatumaga badatahuka ni uko bari barakumiriwe bagafungirwa inzira n’abayobozi babo, aho bahoraga bababeshya ko bazataha ariko ngo amaso agahera mu kirere, nk’uko bakomeje babitangaza.
Icyababazaga ni imirynago yabo yagiye igwa muri Congo, kubera ibibazo by’intambara bidashira muri icyo gihugu.Demokarasi na Kayindo basaba bagenzi babo basigaye mu mashyamba gutahuka kuko igisirikare ca FDLR kimaze gucika intege n’abagisigayemo nabo ari mbarwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|