Rusizi: Abasirikare babiri bitandukanyije na FDLR batahutse

Ncunguyinka Emmanuel na mugenzi we Nambajimana bose bafite ipeti rya kaporari basesekaye ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka wa Rusizi ku mugoroba wa tariki 19/10/2012, nyuma y’imyaka 18 bibera mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.

Nyuma y’iyo minsi yose batangaza ko nta kintu na kimwe bigeze bunguka usibye intambara bahoragamo bagapfa batazi icyo bari kurwanira ibyo rero byatumye biyemeza gucika uwo mutwe bagaruka iwabo.

Aba bagabo babarizwaga muri zone ya Warungu muri RDC bavuga ko abasirikare benshi bamaze gucika FDLR ndetse n’abasigaye bacitse intege kubera kutagira icyerekezo gihamye bagahora mu ntambara zitagira shinge na rugero ari nako bahatakariza imiryango.

Aba basirikare bazanye na bagenzi babo bane ariko bo ngo bari bakiri gutozwa kuba abasirikare.

Ngo kuba bakiri bato baje gufatanya n'abandi basore kubaka urwababyaye.
Ngo kuba bakiri bato baje gufatanya n’abandi basore kubaka urwababyaye.

Ngo nubwo bari bamaze guhugurwa ibya gisirikare mu mezi atanu gusa, nabo batangaza ko ngo basanze igisirikare cya FDLR kidafashe kuko abayobozi babo bababwiraga ko igihe kizagera bagataha ariko bo ngo bakibaza uburyo bazatahamo bikabayobera.

Ibyo byatumye bahitamo kwitahira dore ko bakiri n’abasore ngo bakaba bazanye imbaraga mu kubaka igihugu cyabo bakareka ababashuka bagamije kugera ku nyungu zabo.

Abayobozi babo ngo bakora imirimo yo gucuruza amabuye y’agaciro bakabona amafaranga mu gihe abasirikare bato bahora mu bucakara bw’abo bayobozi babo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

nibatahe vuba aribenshi twiyubakire urwatubyaye

yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

nibatahe vuba aribenshi twiyubakire urwatubyaye

yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka