Rusizi: Abanyarwanda 25 barishimira kuva mu mashyamba ya Congo

Abanyarwanda 25 bagizwe n’imiryango irindwi bageze mu nkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, batangaje ko bishimiye kuba bongeye kugaruka mu gihugu cyabo bakava mu mashyamba ya Congo aho bari bamaze igihe kirekire.

Aba Banyarwanda bagizwe n’abagabo batatu, abagore batanu n’abana 17 bakaba bari bavuye mu bice bitandukanye bigize Congo, bageze muri iyi nkambi yakira by’agateganyo abatahutse kuwa kane tariki 8/1/2015.

Barishimira kugaruka mu Rwababyaye.
Barishimira kugaruka mu Rwababyaye.

Baturuka mu turere twa karongi, Rusizi na Rubavu, naho bakaba barabaga mu bice bitandukanye birimo zone ya Kalehe, uvira na Masisi. Bavuga ko bari babayeho mu bizima bugoranye cyane bwo guhingiririza no guhora biruka inyuma ya FDLR mu mashyamba ya Congo.

Batangaza ko bishimiye kongera kugera iwabo kuko ngo bagiye kuruhuka ibibazo bahoraga bahura nabyo birimo ibyinzara, intambara ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima.

Bangayandusha Jean w’imyaka 51 ni umwe mu Banyarwanda batahutse, avuga ko nta makuru y’ukuri babonaga ku u Rwanda abakangurira gutahuka. Avuga ko niyo hagiraga abavuga ukuri ku Rwanda ngo yashoboraga kugirirwa nabi, ibyo bigatuma benshi batinya gutahuka.

Amwe mu makuru bakundaga kubona ngo ni ayiganjemo ibihuha bibaca intege zo kugaruka mu gihugu cyabo.

Ku binjyanye n’abatahuka bagashishikariza abandi gutahuka ngo bahora babyumva ku maradiyo ariko abatifuza ko batahuka bakababwira ko abanyamakuru babafata amajwi ubundi ngo bagahita bicwa, hagasigara umurimo wo kujya banyuzaho ijwi ry’umuntu wapfuye kera.

Yivugira ko kuva aho bagereye mu Rwanda bakakirwa neza bakanguriye bagenzi babo kutumva ibyo bagenzi babo bababwira bishingiye ku binyoma bias.

Mutabazi w’imyaka 25 y’amavuko, we avuga ko ababazwa n’imyaka 20 amaze muri Congo, kuko icyo gihe cyose ngo ntakintu na kimwe yigeze yunguka usibye umuruho. Avuga ko yahombye cyane byinshi nk’urubyiruko birimo gutakaza amahirwe yo kwiga n’ibindi yari kuba yaragezeho.

Akangurira bagenzi be b’urubyiruko basigaye muri Congo gutahuka bwangu bagigite imbaraga zo gukora baharanira kwiteza imbere.

Iyo aba batahutse bageze mu nkambi ya Nyagatere bahabwa ibiganiro by’aho igihugu kigeze mu majyambare , bagasabwa gufatanya n’abandi kurinda umutekano wacyo. Bahabwa n’ibiryo bizabatunga mu gihe cyamezi atatu kimwe n’imyambaro bagashishikarizwa guharanira kwiteza imbere kimwe nabandi Banyarwanda.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

bakoze neza gutaha iwabo maze bakaba baje gufatanya natwe kubaka igihugu ahubwo banashishikarize abandi basigayeyo gutahuka

muvunyi yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka