Rusizi: Abanyamuryango ba AVEGA barishimira ko Leta yakomeje kubaba hafi

Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rusizi bibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo barashimira Leta y’u Rwanda uburyo yakomeje kubitaho ibashakira icyabateza imbere kimwe n’abandi Banyarwanda, ndetse bakaba bakomeje kwigira.

Ibi babitangarije mu nama y’inteko rusange, yateranye bwa mbere kuwa 19/08/2013 yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Francoise.

Nirere yashimye aba bapfakazi uburyo bibumbiye hamwe bashaka icyabateza imbere nyuma y’akaga gakomeye bari bavuyemo. Yabijeje ko amazu yabo agiye kubakwa dore ko ayo bari barimo amaze gusaza cyane, aha kandi yababwiye ko abagifite ibibazo bikomeye bagomba kubyandika kugirango bijye mu nzira zo gushakirwa ibisubizo.

Abanyamuryango ba AVEGA i Rusizi barishimira ko Leta itabatereranye.
Abanyamuryango ba AVEGA i Rusizi barishimira ko Leta itabatereranye.

Prezidante wa AVEGA mu karere ka Rusizi, Musabe Felicitee, yashimiye abanyamuryango kuko bagize uruhare mu kugerageza kwikura mu bwigunge bari barimo bwo kubura ababo bagaharanira kwigira biteza imbere bibumbira hamwe bakishingira amashyirahamwe atandukanye.

Yasobanuye ko icyari kigamijwe hashingwa uyu muryango ari uguhumuriza abarokotse Jenoside babizeza ko bazongera kugira ubuzima bwiza nyuma yo kubona ko bari bafite kwiheba bikabije bari basigiwe n’ababahemukiye.

Nubwo bakemuriwe ibibazo byinshi abanyamuryango ba AVEGA mu karere ka Rusizi baracyafite imbogamizi zirimo ikibazo cy’amazu ashaje cyane aho basabye ko iki kibazo bagikemurirwa vuba.

Abayobozi batandukanye bijeje abanyamuryango ba AVEGA i Rusizi kubakorera ubuvugizi ngo ibibazo bicye basigaranye bikemuke.
Abayobozi batandukanye bijeje abanyamuryango ba AVEGA i Rusizi kubakorera ubuvugizi ngo ibibazo bicye basigaranye bikemuke.

Ikindi kibazo bafite ni kwishyurizwa imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi banyuranye barimo n’abashinzwe umutekano bakaba biyemeje gukomeza kubakorera ubuvugizi kugirango ibibazo bagifite bikemuke bityo nabo barusheho kwiteza imbere.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka