Rulindo: Umunyasingapuru agiye gufasha urubyiruko rutarangije amashuri
Umunyasingapuru Elim Chew ari mu Rwanda aho azanywe no kureba uburyo yatanga umusanzu we mu gufasha urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga ngo rurangize amashuri yarwo.
Ubwo yari ageze mu karere ka Rulindo, tariki 06.06/2013, yatangaje ko afite gahunda yo gufasha urubyiruko rutabashije kugira amahirwe yo kugera kure mu bijyanye n’amashuri.
Chew yagize ati “kwiga ni ibintu by’agaciro gakomeye, ariko no kutabasha kubigeraho ntibyatuma umuntu atabasha kwigirira akamaro cyagwa icyizere, ngo anabigirire abandi.
Mu rwego rwo gufasha benshi batabashije kubigeraho, ndateganya kujya inama na bagenzi banjye nzaganira nabo ninsubira iwacu turebe icyakorwa ngo abo bana babashe kwiga.”
Chew yavuze ko bashobora gufasha urwo rubyiruko kwiga ku buryo bashora imari mu bijyanye n’ubukerarugendo, kuko yashimye imiterere y’Akarere ka Rulindo, yemeza ko hakurura ba mukerarugendo kubera ibyiza bihari.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, wakiriye uyu mushyitsi mu karere ayoboye yashimye cyane igitekerezo cye avuga ko kugira umufatanyabikorwa nka Chew ari iby’ingirakamaro mu karere ka Rulindo.
Yagize ati “ni ibyiza cyane kugira umufatanyabikorwa ushaka kuzamura urubyiruko rwo maboko y’igihugu. Nk’umushoramari watangiriye ku bushobozi buke, kandi atanafite amashuri ahambaye ubumenyi afite mu gukora imishinga y’iterambere bizagira akamaro ku rubyiruko rw’Abanyarulindo no ku gihugu”.
Asobanura ko gukorana neza n’abashoramari babigize intego, by’umwihariko gukorana n’uyu Munyasingapuru ngo bizafasha cyane mu iterambere ry’akarere kuko igihugu cya Singapuru gifite byinshi gihuriyeho n’u Rwanda.
Mu byo ibi bihugu bihuriyeho hariho nko kuba nta mutungo kamere ibi bihugu byombi bifite ahubwo byose ubukungu bwabyo bukaba bushingiye ku mutungo w’abaturage babyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo avuga ko mu rwego rwo korohereza abafatanyabikorwa bakeneye gushora imari zabo mu karere ka Rulindo, kuri ubu kiyemeje gukwirakwiza ibikorwa remezo by’ibanze nk’imihanda, amazi hamwe n’amashanyarazi ahantu hose bitaragera.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hi Hortense,
Is it possible to have this article translated into english?
Thank you so much!