Rulindo: Imvura yasenye amazu iteza n’impanuka y’imodoka

Imvura idasanzwe yaguye mu karere ka Rulindo kuwa mbere tariki 08/10/2012 yangije imyaka, ibisenge by’amazu birasambuka n’imodoka ziranyerera ziragwa.

Inzu yasambutse ni iy’umuturage witwa Nizeyimana Theresfore utuye mu murenge wa Bushoki. Yagize ati: “hari saa cyenda z’amanywa imvura irimo kugwa, numva ikintu kituye hejuru y’inzu mbamo, nsohotse nsanga ni igisenge cy’inzu nari narubatse yo kororeramo inkoko, ndebye mbona insina zaguye”.

Uyu muturage avuga ko yababaye kuko yari agiye gutangira umushinga we, hari hasigaye gushyiramo inkoko gusa.

Imvura yatwaye igisenge cy'inzu yangiza n'urutoki ry'uyu mugabo.
Imvura yatwaye igisenge cy’inzu yangiza n’urutoki ry’uyu mugabo.

Imodoka zaguye zari ziturutse Musanze zijyanye ibirayi i Kigali. Ngo icyatumye zigwa ni ubunyereri bwatewe n’imvura yaguye; nk’uko umushoferi witwa Nsengiyunva Valens wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu, ifite purake RAB 532M yabivuze.

Yagize ati “naguye nko mu masaa saba z’ijoro, nari mpakiye toni 5 z’ibirayi, naje ngeze muri uyu muhanda nsanga hanyereye cyane, ngerageza gushaka uko navamo biranga, ubwo imodoka iba irahindukiye iba itaye umuhanda, icyabiteye nta kindi ni ubunyereri”.

Imodoka yataye umuhanda kubera ubunyereri.
Imodoka yataye umuhanda kubera ubunyereri.

Habanabakize Jean Claude, utuye munsi y’uwo muhanda waguyemo imodoka yavuze ko zigwa kubera ko abashoferi bajyenda ari nijoro kandi umuhanda uranyerera kubera imirimo irimo gukorerwamo.

Yagize ati “kujyenda nijoro abashoferi bumva bari mu muhanda bonyine bituma biruka, mu ijoro rishyira tariki 08/10/2012 imodoka ebyiri, imwe yavaga Musanze n’indi yavaga i Kigali zari zahagonganiye”.

Umushoferi wari utwaye indi modoka nayo yaguye, nawe avuga ko kugwa byatewe n’ubunyereri kubera umuhanda urimo ukorwa na sosiyete y’Abashinwa yitwa CIKO.

Iyi modoka yanyereye igwira igipangu.
Iyi modoka yanyereye igwira igipangu.

Yagize ati “usanga ku manywa Abashinwa bashyizemo dos d’anne, barangiza akazi kabo bakaba bazikuyemo kandi burya iyo umushoferi aje akabona dos d’anne mu muhanda bituma nibura agabanya umuvuduko”.

Abashoferi bajyenda muri uyu muhanda basaba ubuyobozi bw’akarere ko babwira rwiyemeza mirimo ukora uyu muhanda, kujya baraza izo dos d’anne mu muhanda kuko zibafasha.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko ntamaku yishyorongi mwaduhaye

Kavakure jean b yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka