Rulindo: Abakuze bavuga ko nabo bagomba kwizihiza umunsi w’abakundana
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko kwizihiza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) aba ari ngombwa, ngo kuko abatuye isi bagomba kurangwa n’urukundo bityo bakarushaho kubahana.
Nubwo uyu munsi w’abakundana usanga akenshi wizihizwa n’abakiri bato, abakuze nabo bavuga ko umuntu wese aba agomba kwizihiza umunsi w’abakundana, ngo kuko nta muntu udakenera urukundo ku wundi mu gihe aba akiri ku isi.
Gasana Ruterana ukomoka mu Murenge wa Rusiga avuga ko n’abakuze baba bagomba kwizihiza umunsi w’abakundana, bagasangira bakishimira ko bakuze bagifite urukundo.

Yagize ati “Kwizihiza umunsi w’abakundana n’ubwo ari iby’abana bakiri bato, n’abakuze ni byiza ko nabo baba bagomba kuwizihiza, kuko iyo usazanye n’umukecuru wawe mugifitanye urukundo ni byiza muba mugomba kubyishimira, kandi mugashimira n’Imana kuko niyo itanga urukundo.”
Gasana akomeza avuga ko umunsi w’abakundana abantu bakuze bakundana baba bagomba kuwuha agaciro birinda icyabatandukanya, kandi bakabishishikariza n’abakiri bato mu rwego rwo gushaka amahoro n’ubumwe mu batuye isi.
Umunsi mukuru w’abakundana wizihiza tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, aho abenshi mu bakundana bahana impano kandi bagasangira mu rwego rwo kuwizihiza bishimira urukundo rwabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urukundo nturuvuze abakiri bato ahubwo umusanzu w’abakuze wakabaye ngombwa maze bagafasha bato kubereka uko kera byari bimeze naho ubundi nabo ntubasizwe