Rukara: U Rwanda ntacyo ruzatwarwa no gukurirwaho imfashanyo

Abaturage bo mu kagari ka Rukara, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, bavuga ko gukuriraho u Rwanda imfashanyo nta Munyarwanda n’umwe bikwiye guhangayikisha kuko ntacyo bizatwara u Rwanda.

Babivuze ubwo bubakaga ibyumba bibiri by’amashuri ku ishuri ry’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze, Groupe Scolaire Muzizi, mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wabaye tariki 28/07/2012.

Abanyarwanda bakwiye guhanguruka bagakora kugira ngo Abanyarwanda ubwa bo biteze imbere banikuraho igisuzuguriro; nk’uko Rukwaya Faustin, umwe mu bakoraga uwo muganda yabitangaje.

Ati “Ni inshingano za buri Munyarwanda gukora cyane tugateza igihugu cyacu imbere. Byaba bibabaje kuba hari abantu bakwepa umuganda kandi biri mu nyungu zacu twese. Niduhaguruka tugakora, gukuraho izo mfashanyo badukangisha nta cyo bizadutwara”.

Inyubako z’ishuri rya Groupe Scolaire Muzizi, zubatswe n’umuganda w’abaturage. Leta yatanze ibikoresho byo kubaka ibyumba by’iryo shuri itanga n’abatekinisiye, abaturage na bo bishyira hamwe mu muganda bubaka ayo mashuri; nk’uko bisobanurwa na Tuyisenge Jean Claude, umuyobozi wa Groupe Scolaire Muzizi.

Abaturage bavuga ko bishimira gutanga umusanzu wa bo mu kubaka ibikorwa by’amajyambere cyane cyane amashuri kuko biri mu nyungu z’abana ba bo.

Abaturage banatunganyije ahazakorwa ubusitani bw'ishuri.
Abaturage banatunganyije ahazakorwa ubusitani bw’ishuri.

Umuyobozi w’ishuri yadutangarije ko hari gahunda bashyizeho y’umuganda w’abafundi bo mu gace iryo shuri ryubatsemo ku bwumvikane bw’ishuri n’abaturage. Abo bafundi bazajya bakora umuganda wa buri wagatandatu ku bufatanye n’abaturage kugira ngo ibyumba bibiri by’amashuri batangiye kubaka bizuzure vuba.

Iryo shuri rinafite gahunda yo kubaka amacumbi y’abarimu kugira ngo ireme ry’uburezi butangirwa muri iryo shuri rikomeze kujya hejuru. Ayo macumbi na yo kandi azubakwa ku bufatanye bw’abaturage mu gikorwa cy’umuganda nk’uko umuyobozi w’ishuri yabidutangarije.

Umuganda wakozwe n’abaturage bo mu murenge wa Rukara, abayobozi b’ishuri rya Groupe Scolaire Muzizi, polisi, n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwicecekere , ibyo muvuga ntimubizi , abayobozi biyongeje imishahara ingana kuliya ejo bundi bali bazi ko ibi bizaba ?? gukora gutya se , kandi dutanga imisoro yakagombye gukora ibi bikorwa byamajyambere , ba nyakubahwa bigwizaho imishahara , mwalimu na polisi ntacyo barya , murabona byo bisobanutse ??? limwe nalimwe mujye mumenya uburenganzira bwanyu !!! insfashanyo izatubyinisha muzunga yego , aliko ubuzima buzakomeza 50% byali infashanyo , urumva ko hazabamo ikibazo atali akabazo !!! ubundi se kutabana neza namahanga murumva byo ali ishema ??? kubona Ubwongereza na Amerika byatwishyizemo ??? murekeraho gushinyagura cg kwitera amajeki kuko IBI NIBIBAZO BIKOMEYE KUBATURAGE B’URWANDA !!! KUKO NIBO IZO NKUNGA ZAGENERWAGA !!! USHINZWE UBUBANYI NAMAHANGA YAGOMBYE KWEGURA , NTACYO YAKOZE !! NUKWIRWA AVUGA GUSA , IBYO NAWE ATASOBANURA !!!

Nzabandora john yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Nnje icyo nababwira nuko ibyo Mushikiwabo avuga ni ukuri niko byakagombye kugenda ariko kandi nawe ntakwiriye kwirengagiza ukuri ngo natwe twumve ko ibyo avuga ko ari ukuri!! kuko izo mfashanyo nizivaho abantu bazahagirira ingorane ubukene buziyongera ni naho iyi mirimo y’umuganda iziyongera kandi umuturage azaba ashonje kandi n’akazi kamwe kazahagarara kubera imiryango ifasha urwanda imwe n’imwe izataha cg igabanye ubushobozi bivuga ko n’abakozi bazagabannya kandi n’ubu ikibazo cy’akazi cyari ingorabahizi,kandi ntiyibagirwe ko icyo gihe abakozi ba leta bazagabannywa mu kazi hagasigara bamwe gusa,kuko n’ubundi nibo babona akazi kubera icyenewabo!!!rero njye kuko nzi neza ko ibyo UN ibarega ko aribyo kuko mukuru wanjye amaze amezi abiri ari muri RDC rero njye ntawampuma amaso ngo mbyemere none se mukuru wanjye napfirayo ninde uzahomba?izo nyungu zo muri RDC bakurikiyeyo ko ntazo tubonaho? nibasigeho kugumya kubeshya amahanga ahubwo bakure izo ngabo zacu muri RDC natwe abacu bagaruke bareke kugumya kwica amaso abanyarwanda no kutuyobora nk’aho turi impumyi.Murakoze

pita yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Nagiragango nibutse abo bigira banyiri gutanga ibihano ngirani U Rwanda sakabyiniriro sinikibuga bitorezamo saho bigira inyajwi ningombajwi ,U Rwanda rwarazwe Imana kuva kera na kare rwose nibatuze ntiteze kudutererana ahubwo uti babuze uburyo bongera gusenya u Rwanda nkuko babigerageje barubyigana ibyabo twarabimenye nibagende bahuze naba Congoman babuze iburasira zuba niburengero ryayo Rwanda nziza Tera imbere Iman iragukunda cyane

Claudio yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Aba banyarukara wasanga badasobanukiwe icyo bivuze; gusa icyo twashyira imbere ni uguharanira gukora tukiteza imbere tukihaza tudasuzuguwe aka kageni!! Naho bizaduhungabanya yego bivuga ko ntacyo bitwaye!! Louise we yabivuze neza ati bidufata nk’abana ngo nabo bifate nk’ababyeyi! Abivuga kenshi Mzee kijyana ati: "agaciro nitwe tuzakiha." NAHO BENE RUGIGANA BASHAKA KUTWIGIRAHO IMANA NGO TUBICUZEHO IBYAHA kdi ari byo RUKARA YANGAGA, RUTABANA ARABITWIBUTA. KAGAME atwereka ko bishoboka!

Gaetan B yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Abo barasobanutse rwose ariko se amahanga aradushakaho iki? Rwanda ntuzigera isubira inyuma kuko amaboko y’abana bawe arahari kandi yiteguye gukora ubudasubira inyuma.

Banyarukara mufite ibitekerezo bizima. Go ahead!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 29-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka