Ruhuha: Abahanzi barakangurira abaturage kuzitabira amatora yegereje
Abahanzi bibumbiye muri Foundation Kizito Mihigo igamije amahoro bakanguriye abaturage bo mu murenge wa Ruhuha kwitabira amatora y’abadepite babaririmbira indirimbo zirimo ubutumwa bwibutsa abaturage inshingano zabo muri ayo matora.
Impamvu bataramiye abaturage b’umurenge wa Ruhuha, ni uko ari umurenge ukunda kuzamo abaturage benshi cyane cyane abo mu mirenge ya Shyara, Nyarugenge, Mareba, Kamabuye na Ngeruka kubera isoko ry’amatungo n’ibindi bihahwa rihabera.

Umuyobozi w’iyo Fondation iharanira amahoro binyuze mu buhanzi, Kizito Mihigo avuga ko kwitorera abayobozi bifite akamaro kuko bituma abaturage bishimira abayobozi bitoreye, nta kwibaza uko bagiyeho.
Ushinzwe gahunda z’amahugurwa n’uburere mboneragihugu muri komisiyo y’igihugu y’amatora Nyirabatsinda Marie Claire yasobanuriye abitabiriye icyo gitaramo akamaro k’amatora anibutsa abaturage kuzuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “mugomba kwitabira amatora kandi mukazatora kuko ari uburenganzira bwanyu muhitamo abazabayobora mu gihe kizaza”.
Abaturage bakurikiye ubwo butumwa bavuze ko bubibukije byinshi bazazirikana muri ibi bihe bitegura amatora kandi bakaniyemeza kubigeraho, nk’uko Mukarushema Donata umuturage wa Ruhuha abivuga.
Yagize ati “menye ko gutora ari uburenganzira bwanjye kandi ndamutse ntabikoze mba mbwibujije”.

Ubu butumwa komisiyo y’igihugu y’amatora ifatanyije n’abo bahanzi bagenda babutanga hose mu turere, bukibutsa abaturage kuzuza ibisabwa no kuzitabira gahunda zose ziteganyijwe ngo igihe cy’amatora kizagere bose biteguye kandi bazi inshingano zabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|