Ruhango: Umurundi yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Manirakiza Ladislas w’imyaka 36, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatanyije n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Ruhango tariki 23/09/2013.
Uyu muhango wabimburiwe no kuririmba indirimbo y’ubahiriza igihugu, hakurikiraho indahiro y’uwasabye ubwenegihugu ariwe Manirakiza Ladisilas ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, hakurikiraho umuhango wo kumusinyisha n’abantu 3 bamwishingira ndetse no guhabwa icyemezo cyimugarariza ko abaye Umunyarwanda.

Akimara guhabwa icyemezo cyimwemerera kuba Umunyarwanda, Manirakiza yavuze ko bimushimishije cyane, avuga ko yiteguye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu afatanya n’abandi Banyarwanda.
Manirakiza yageze mu Rwanda mu mwaka 2005 avuye mu gihugu cy’Uburundi, akaba atuye mu mudugudu wa Karambo akagari ka Murama mu murenge wa Bweramana.
Ngo yaje mu Rwanda kubera abanyeshuri biganye i Ngozi mu Burundi, bashakaga kumwitura ineza yabagaragarije igihe bari baje kwiga mu gihugu cy’amavuko.

Yaraje ageze mu Rwanda bamugaragariza urukundo ndetse anahabona akazi ko kwigisha i Gitwe, nyuma aza no kuhashakira umugore.
Uyu mugabo, uretse kuba yarabonye akazi mu Rwanda akanahashakira umugore, ngo ikindi cyamushimishije cyane cyanatumye yumva agomba kuba Umunyarwanda, ngo ni ukundu yabonye Abanyarwanda bisanzura ku bantu bakabagaragariza urukundo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, akimara gushyikiriza Manirakiza icyemezo cy’uko yemerewe kuba Umunyarwanda, yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko akarere nako gashimishijwe no kuba bakiriye amaboko mashya, kuko Manirakiza abaye umuturage wa 300022 w’akarere ka Ruhango. Amwizeza ko nta serivisi nimwe agomba kuzahaburira.
Maboneza Ramadan uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Ruhango, avuga ko basuzumye ibyangombwa byose Manirakiza yari afite, ndetse anakoreshwa ikizamini aragitsinda, bityo yemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Umugore wa Manirakiza, Mukambabazi Angelique, nawe yavuze ko yishimiye cyane kuba umugabo we abaye Umunyarwanda kuko ubundi babanaga badahuje ubwenegihugu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
woya turi mubihebyogu shyiraho AFRICA ZUNZE BUMWE
KUKO ABATURAGE NIBO BABISHAKA CYANE KUBERAKO INYUNGU
ARIZACU. IKIBAZO NABAYOBOZI BAFRICA
nasubira iwabo bazamwirenza, abarundi ibi ntibabikunda