Ruhango: Perezida Kagame azifatanya n’abahinzi b’imyumbati gufungura uruganda rwabo

Biteganyijwe ko uruganda rw’imyumbati rwubatswe mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ruzafungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 16/04/2012.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burimo kwitegura uru ruzinduko rwa Perezida rutegenyijwe mu murenge wa Kinazi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu abisobanura muri aya magambo: “muri icyi cyumweru nta kindi turimo gukora, uretse kwitegura uruzinduko rwa Perezida. Ubu turimo gutunganya ku ruganda ndetse tunatunganya umuhanda uva Ruhango werekeza Kinazi”.

Uyu muhanda w’ibirometero 20 uva mu mujyi wa Ruhango werekeza mu murenge wa Kinazi, urimo gutungwanywa hifashishijwe abaturage bawuturiye.

Uruganda rutunganya imyumbati rwatwaye akayabo ka miliyoni 10 z’amadorari, biteganyijwe ko ruzajya rutunganya toni 6 z’imyumbati mu gihe cy’isaha imwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Xavier Francois, avuga ko uru ruganda nirumara gutangira imvune abahinzi bahuraga nayo batunganya imyumbati izagabanuka kandi barusheho kubona inyungu itandukanye niyo bajyaga babona kuko uru ruganda ruzajya ruyongerera agaciro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umuyobozi mwiza ukwiriye u Rwanda nuwita kubanyarwanda,Nyakubahwa Presida wacu turagushyikiye kandi tuzakomeza kugushyigikira nokugufasha mubikorwa ukorera abanyarwanda numugabane wa Africa byumwihariko.
Icyowemeye uragiko wemereye abanya Ruhango uruganda rutunganya imyumbati nivuriro none barabibonye,icyowemeye uragikora niwowe igihugu cyacu gikeneye.

yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

Umuyobozi mwiza ukwiriye u Rwanda nuwita kubanyarwanda,Nyakubahwa Presida wacu turagushyikiye kandi tuzakomeza kugushyigikira nokugufasha mubikorwa ukorera abanyarwanda numugabane wa Africa byumwihariko.
Icyowemeye uragiko wemereye abanya Ruhango uruganda rutunganya imyumbati nivuriro none barabibonye,icyowemeye uragikora niwowe igihugu cyacu gikeneye.

Joseph yanditse ku itariki ya: 13-04-2012  →  Musubize

muri icyi cyumweru nta kindi turimo gukora, uretse kwitegura uruzinduko rwa Perezida. Ubu turimo gutunganya ku ruganda ndetse tunatunganya umuhanda uva Ruhango werekeza Kinazi”

ibi byerekana ko uwo VMAS wa Ruhango akorera ku jisho ngo nta kindi rurimo gukora ubwo rero indi mirimo mwarayihagaritse ngo muzabone uko mujijisha perezida wacu kare kose se iyo muhasukura mwari he? isuku ni umuco ntabwo ikwiye gukorwa gusa ari uko hagiye kuzaza umushyitsi.

Wasubije nabi kabisa ntabwo iyo mvugo yari ikwiriye umuyobozi uzi icyo gukora

yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Abahinzi bo mu Uturere duturiye urwo ruganda cyangwa INTARA Y’AMAJYEPFO muri rusange bagomba kongera imbaraga mu guhinga imyumbati kugirango urwo ruganda rutazabura icyo rukora kandi rwaratanzeho akayabo k’amadorari.

NSABIMANA JEAN PIERRE yanditse ku itariki ya: 12-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka