Ruhango: Mutubwirire Inteko ko nta wundi mubyeyi twabona nka Kagame- Umuturage mu muganda

Nyandwi Protegene, umuturage wo mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yatumye abayobozi bahagarariwe n’umuyobizi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, ko bagomba kugenda bakabasabira Inteko Ishingamategeko, guhindura ingingo 101 yo mu Itegoko Nshinga, kuko ngo nta wundi babona uzababera umubyeyi nka Perezida Paul Kagame.

Uyu muturage yabisabye nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange wabaye ku wa 30 Gicurasi 2015.

Nyandwi yatumye abayobozi gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubugurura Itegeko Nshinga.
Nyandwi yatumye abayobozi gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubugurura Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Dore ubu mfite inka y’ikibamba yanyoroje ndanywa amata, ibi se hari aho nigeze mbibona? Hari aho mwigeze mubona abaturage bakora umuganda bakicara bakaganira kubibateza imbere nk’uku? Rwose bayobozi mugende mudasabire iriya nteko ihindure Itegiko Nshinga”.

Nyandwi, wavugaga ubona ko ashimishijwe cyane n’ibyiza umukuru w’igihugu yabagejejeho, yasabye abandi baturage bagenzi be, guhaguruka bakarwana uru rugamba, Perezida Kagame agakurirwaho inzitizi zatuma ngo adakomeza kubaganisha ku byiza.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, Munyantari Aphonse, we yasabye abaturage baje mu muganda kuba abarinzi b'ibimaze kugerwaho.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantari Aphonse, we yasabye abaturage baje mu muganda kuba abarinzi b’ibimaze kugerwaho.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ,Alphonse Munyantwari, akaba yashimye ibitekerezo by’uyu muturage, aboneraho akanya ko gusaba abandi, gukomeza guha agaciro ibyiza bagejejweho, bakabibumbatira, baharanira iterambere ryabyo.

Nyandwi, aje yiyongera ku bandi baturage bari mu nzego zitandukanye, bamaze iminsi na bo bagaragaza ibyufuzo byabo ko iyi ngingo yahindurwa.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka