Ruhango: Mu mezi abiri bazaba bamaze kwishyura 100% Mituweli ya 2021/2022

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mezi abiri abaturage bose bazaba bamaze kwishyura 100% amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.

Habarurema yemeza ko mu mezi abiri bazaba bamaze kwishyura 100% Mituweri y'umwaka wa 2021-2022
Habarurema yemeza ko mu mezi abiri bazaba bamaze kwishyura 100% Mituweri y’umwaka wa 2021-2022

Byatangarijwe mu kiganiro n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, aho ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 urangiye ako karere kari ku mwanya wa kane mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Bumwe mu buryo akarere n’abaturage bafatanyamo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza harimo ibimina bya Mituweli muri buri mudugudu aho abaturage bagenda bakusanya amafaranga make make umwaka ukarangira buri muryango waramaze kwishyurira abawugize.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko ashingiye kuri ubwo buryo babashije kwesa umuhigo wa Mituweli ku gipimo gishimishije umwaka ushize, kandi umwaka utaha batazasubira inyuma.

Agira ati “Uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye turi aba kane mu gihugu hose, ubu amafaranga y’umwaka utaha wa Mituweli tumaze kwishyura ku kigero kiri hejuru ya 60%, bivuze ko mu mezi abiri ari imbere nibura tuzaba tugeze ku 100% twishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza dufatanyije n’abaturage”.

Habarurema avuga ko mbere wasangaga kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigorana cyane ku buryo wasangaga umwaka wa Mituweli urangira bageze hagati ya 15% na 20%, ariko byose byagenze neza nyuma y’uko ubuyobozi bugaragaje ko abaturage bafite uruhare rukomeye mu kwishakamo ibisubizo bagamije guteza imbere imibereho myiza yabo.

Hari imidugudu yamaze kwishyura 100% bya Mituweli ya 2021-2022

Abayobozi b’imidugudu muri aka karere bagaragaza ko komite zabo zashyize imbaraga mu kwegeranya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza hakurikijwe ibimina by’amasibo n’iby’amatsinda basanzwe bizigamiramo.

Habimana Ferdinand uyobora umudugudu wa Gitwa avuga ko nta bintu bidasanzwe byokozwe ngo abaturage babe bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2022.

Agira ati “Umuntu arizigamira mu kimina ayo bashoboye, igihe cyagera akishyurira umuryango we ntabwo byabagoye kuko agera bitamuvunnye, ibyo byatumye abaturage basigaye bivuza ku gihe batararemba”.

Avuga ko gutanga Mituweli bikakubera urukingo ari byiza kurusha kwita ku bindi kuko kurwara bitungurana, kandi buri wese akwiye guhora yiteguye.

Esperence Mujawayezu utuye mu Mudugudu wa Bugaramantare avuga ko kwishyurira mu midugudu bikorwa aho buri kimina gishyiraho umunsi wo kwakira ubwisungane mu kwivuza hakurikijwe ubushobozi bw’umunyamuryango.

Agira ati “Buri mudugudu ufite konti kuri SACCO umukuru w’Ikimina ni Umuyobozi w’Isibo, iyo wujuje amafaranga wishyurira umuryango wawe, bahita bakwishyurira, amatsinda yandi twizigamiramo na yo aradufasha kuko abafite ubushobozi buke mu kimina cya Mituweli bashobora kwiguriza muri icyo kindi, ubwo ni uburyo twatsinzemo kandi budufasha”.

Yongeraho ati “Iyo ufite Mituweli wishyura 200Frw, nk’ejo nivuje ntanze 220Frw biramfasha kuko nivuza ntararemba nta kibazo cyo kuvuga ngo ndarwaye, ubwo tumaze kwishyura uyu mwaka tugiye kongera twizigamire, tuzageza igihe cyo kwishyura turi imbere y’abandi bose”.

Ku bijyanye na serivisi zishobora kutanyura abaturage ku bigo nderabuzima, ubuyobozi buvuga ko buzakomeza gukebura abatanga serivisi zitanoze ku baturage kandi baba bagize uruhare mu bibakorerwa.

Mu bindi Akarere ka Ruhango kishimira ko kageze umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 ku bufatanye n’abafatanyanyabikorwa mu iterambere ryako harimo kubaka inzu zisaga 100 z’abatishoboye, ibikorwa by’amazi meza n’amashanyarazi ku baturage ariko byo bikaba bizakomeza kuko bikiri ku rugero ruto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka