Ruhango: Kwitinya no gusesagura ngo ni inzitizi zikomereye urubyiruko mu iterambere
Bamwe bari mu nzego z’urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango baravuga ko kuba urubyiruko rudatinyuka ngo rubyaze umusaruro amahirwe ari mu karere kabo ahanini biterwa no kwitinya ndetse no gusesagura utwo babonye.
Ibi abahagarariye inzego z’urubyiruko mu mirenge igize Akarere ka Ruhango babitangarije mu Nteko Rusange y’Uribyiruko yabateranyije ku nshuro ya 15, kuri uyu wa 27 Kamena 2015 aho bayigiyemo byinshi byateza imbere urubyiruko rubyaza umusaruro amahorwe arukikije.

Dukuze Justin, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Kinazi, avuga ko urubyiruko ahanini kuba rudakora ngo rutere imbere, biterwa no kwitinya ruvuga ko kubona igishoro birugora.
Akomeza avuga ko ubundi nta muntu ukwiye gutinya amafaranga ayo ari yose kuko ngo ashobora kuyakoresha akamugeza ku yo yifuza.
Dukuze akomeza avuga ko ikindi kibazo gikomereye cyane urubyiruko, ari ukutagira gahunda yo kwizigamira ahubwo n’utwo babonye bakadusesagura. Ati “Usanga ubonye ibihumbi 2000 ashaka kurya 3000, niyumve ko yarya 1000 akazigama ikindi”.
Gusa, iyi nteko yateranyije abahagarariye urubyiruko mu mirenge n’akarere, bafatiyemo ingamba zitandukanye ko bagiye gufasha urubyiruko rwo hasi barwigisha uko rwatinyuka rugahanga imirimo iciriritse.

Uwimana Claudine, umwe mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko nyuma yo kwerekwa amahirwe ari mu karere kabo aza yiyongera ku yandi bari basanganywe, agiye kumanuka akegera urubyiruko, akarukangurira kwibumbira muri koperative, bakegera amabanki.
Rutegeranya Damien, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuri ubu bagiye guhagurukira amakioperative y’urubyiruko n’ibimina babereka amahirwe ari mu karere kabo bagomba kubyaza umusaruro, anahamagarira urubyiruko guhaguruka rukabaza amakuru ajyanye n’iterambere.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|