Ruhango: Imbuto Foundation yahembye abakobwa batsinze neza
Abanyehuri 54 b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta mu mwaka wa 2014, bashyikirijwe ibihembo n’umuryango Imbuto Foundation, mu gikorwa isanzwe ikora buri mwaka hagamijwe kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Abanyeshuri bahembwe ni abo mu karere ka Kamonyi Ruhango na Nyanza barimo abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Ingabire Davina Ngarambe wiga mu mwaka wa kane kuri notre damme de lourde, umwe mu bahawe ibihembo, yavuze ko kuba abonye ko hari abamushyigikiye bigiye kumwongera imbaraga yakoreshaga mu kwiga, agasaba bagenzi be b’abakobwa kumva ko nabo bashoboye.
Rwamukwaya Olivier, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye muri Minisiteri y’uburezi, yasabye ababyeyi kugira uruhare mu gufasha no gukundisha abana b’abakobwa kwiga.

Yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko bashukishwa, bityo bamwe bikavaviramo kureka amashuri yabo, ahubwo bakarangwa no guharanira kwiteza imbere.
Imbuto Foundation yatangiye mu mwaka w’i 2005, buri mwaka ikaba ihemba abana b’abakobwa bitwaye neza mu bizamini bya Leta harimo 416 barangije amashuri abanza baturuka mu mirenge yose igize igihugu. 30 barangije ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye baturutse mu turere uko ari dutanu.
Abahembwe tariki 14/3/2015, bahawe ibikapu, inkoranyamagambo z’icyongereza, ibitabo byo gusoma n’ibindi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Byaba byiza nutundi turere bikozwemo nka Karongi ndetse nahandi kuko sindumva byahabaye.
aba bana b’abakobwa bakomezereze aho maze bazatsinde n’ubutaha
BRAVO IMBUTO FONDATION.
MUKOMEREZE AHO TURABASHIGIKIYE 100 KU 100.