Ruhango: Hatangijwe uburyo bushya bwo gukoramo umuganda rusange

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bufatanyije n’ibigo bitandukanye bikorera muri uyu murenge, bwatangije gahunda idasanzwe y’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa bw’umuganda rusange uba buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.

Ubu bufatanye ngo buje nyuma yo kubona ko igikorwa cy’umuganda rusange cyari kitakitabarwa cyane kuko ngo bamwe bajyaga bakihunza ntibashake gukora umuganda.

Buri kigo cyagiye gifata umuhanda wacyo kigomba kwitaho.
Buri kigo cyagiye gifata umuhanda wacyo kigomba kwitaho.

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie, avuga ko nyuma yo kubona ko uyu muganda utakitabirwa uko bikwiye, bahise bicara batumiza inzego zitandukanye bigira hamwe uko umuganda wakomeza gutezwa imbere.

Zimwe mu ngamba zafatiwemo, harimo kuba buri kigo nk’ishuri, ivuriro, abikorera n’izindi nzego kizajya gifata igikorwa runaka kikagirwa umwihariko w’icyo kigo.

Ku ikubitiro, ibigo bikaba byaragiye byigabanya imihanda yo muri uyu murenge ku buryo ikigo kizajya gikurikirana umuhanda runaka, bikaba umwihariko wacyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie (iburyo), asaba abayobozi kwita ku mihanda bahisemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Nahayo Jean Marie (iburyo), asaba abayobozi kwita ku mihanda bahisemo.

Ubwo habaga umuganda rusange wo ku wa 30 Gicurasi 2015, buri kigo kikaba cyagiye gitera ibyapa ku mihanda byiyemeje gukurikirana.

Ndangamira Gilbert, Umuyobozi w’Ishuri rya Mpanda VTC, avuga ko bagiye kujya bashishikariza abanyeshuri, babakundisha indanagaciro z’u Rwanda, kandi bagaharanira guteza imbere igihugu, akavuga ko umuhanda bahisemo bagiye kuwitaho ntuzigera uhura n’ikibazo na kimwe.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, avuga ko biteguye guteza imbere aka gashya ndetse byaba na ngombwa bakazakageza n’ahandi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyantwari Alphone (utsindagira icyapa), afatanya n'abaturage b'Umurenge wa Byimana mu buryo bushya bw'umuganda batangije.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphone (utsindagira icyapa), afatanya n’abaturage b’Umurenge wa Byimana mu buryo bushya bw’umuganda batangije.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, wari waje gutangiza agashya k’uyu murenge, yashimiye cyane iki gikorwa, kuko ngo asanga kizateza imbere umusaruro witezwe mu muganda rusange.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba n’indi mirenge kwigana iki gikorwa cyangwa bagahanga ibindi birenzeho.

Yabasobanuriye akamaro k’umuganda ndetse n’umusaruro utanga, anabasaba ko buri wese akwiye kubigira ibye, kugirango umuganda urusheho gutezwa imbere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

aba bahisemo uburyo bwiza nabandi barebereho maze igihugu cyacu gikomeze gutera imbere

gatera yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Ahubwo Byimana ikurikiranirwe hafi niba abaturage baho batakitabira umuganda nk’uko byemejwe n’abayobozi bayo.
None se abaturage b’umurenge baszajya banga gahunda za leta biryozwe abana bacu tuba twohereje kwiga.

Uyu muyobozi akosore

kabarira Deo yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka