Ruhango: Abagorozi 16 bafunze bazira kutubahiriza gahunda za Leta
Abayoboke 16 b’itorero ry’Abagorozi bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 16/07/2012, bashinjwa kutajyana abana mu ishuri, kutavuza imiryango yabo, no kudakora umuganda.
Iri torero rivuga ko nta kintu nta kimwe cy’Isi bemeranya ntacyo, bagira bati “umurezi mukuru ni Yesu, umuganga mukuru ni Yesu, umuyobozi wa mbere ni Yesu, byose ni Yesu”. Abayoboke b’iri torero bose bumva ko gahunda zose zikemurwa na Yesu; nk’uko bitangazwa na polisi mu karere ka Ruhango.
Abo bantu bafatiwe mu murenge wa Bweramana mu rugo rw’umuturage barimo kuhasengera n’abana babo batagiye kwiga. Polisi yaretse abana basubira aho baturutse.
Itorero ry’Abagorozi ni itorero ryitandukanyije n’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi nabo basenga kwa gatandatu ariko bo bakunze gusengera mu ngo z’abantu no munsi y’ibiti.
Karasira Philpet ni umupasiteri w’itorero ry’Abadevanisite mu Ruhango, avuga ko hashize imyaka itanu Abagorozi bitandukanyije n’Abadivantisite mu Ruhango. Abagorozi bitandukanya ku Badivantisite kubera imyemerere yabo cyangwa hari ibyo baba batumvikanyeho n’ubuyobozi bw’itorero.
Ndagijimana Nathan, umuyoboke w’itorero ry’Abagorozi, avuga ko we atemeranywa n’abavuga ko Abagorozi batubahiriza gahunda za Leta.
Agira ati “njye ndi Umugorozi, nubahiriza gahunda za Leta zose uko zakabaye, naho abo babivuga sinzi aho babikura, keretse n’iba hari irindi torero ririmo kutwiyitirira, kuko kuri icyi gihe hasigaye havuka amadini menshi!”.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twifuje kumenya icyo inzego z’ubuyobozi ziteganya gukora kuri icyi kintu, twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ariko ntitwamubona kuko atafataga terefone ye igendanwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nubundi uvuga ukuri baramurwanya abagorozi bazira ukuri bavuga mwijambo ryimana ariko imana irikumwe nabo