Rubavu: Umuyaga wasenye amashuri atanu
Imvura yaguye ku mugoroba wa tariki 19/09/2012 mu karere ka Rubavu yagurukanye ibisenge y’ibyumba by’amashuri bibiri ku ishuri rya Kabirizi mu murenga wa Rugereo hamwe n’ibyumba bitatu ku ishuri rya Rusamaza mu murenge wa Nyundo.
Ubu abanyeshuri bashyizwe mu yandi mashuri kugira ngo bakomeze kwiga, ariko ubuyobozi bw’akarere buzakurikirana ba rwiyemezamirimo basakaye amashuri kuko bashobora kuba batarahanitse ibisenge neza; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bakomeje kugira impungenge z’imvura ivanze n’umuyaga ikomeje kugwa kandi ikangiza.
Kuva tariki 08/09/2012 imvura imaze guhitana abantu bane harimo umwana wahitanywe n’imvura i Mahoko, umugabo wahitanywe n’amazi ku ruganda rwa Bralirwa hamwe n’abandi bana babiri bitabye Imana tariki 19/09/2012.

Iyo imvura iguye yuzura inzira z’amazi zidatwikiriye zubatswe mu mujyi wa Gisenyi bigatera impungege ko amazi menshi ayinyuramo yatwara abana bagenda kuri izi nzira.
Ibikorwa byo gutwika amatafari byimukiye mu baturage
Uretse ikibazo cy’ibiza bituruka ku mvura, mu karere ka Rubavu haranavugwa ikibazo cy’abaturage batwikira amatafari hagati y’ingo z’abaturage kandi bitemewe.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yasuraga akarere ka Rubavu tariki 15/09/2012, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu yasobanuye ko gutwika amatafari mu ngo z’abaturage bwahagaritswe kuva muri 2011 ariko ko habaye uburangare bwo kudasiba ibyobo bicukurwamo itaka rivamo amatafari.
Ikibazo ni uburyo ibi bikorwa byo mu murenge wa Rugerero bikorerwa hagati y’inzu z’abaturage ku buryo umuriro ushobora no gufata inzu batuyemo.

Mu nama y’umutekano yabaye tariki 18/09/2012 Guverineri w’intara y’Uburengerazuba yari yasabye ubuyobozi bw’akarere gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Minisitiri w’intebe, ariko atanga igitekerezo ko niba aho hantu hatwikirwa amatafari hari inganzo basaba uburenganzira hakabumbirwa aho gukorerwa rwihishwa.
Nubwo ubuyobozi bw’akarere bwari basobanuye ko bwahagaritse gutwika amatafari kuva umwaka ushize, tariki 20/09/2012 nibwo bwaje kuganira n’abaturage bubasaba gusiba ibyobo hamwe no guhagarika gutwika amatafari.
Abaturage batangaje ko gutwika amatafari bikorwa kuva mu myaka irenga 20, ariko ngo uwo munsi nibwo babonye ubuyobozi bubahagarika gutwika amatafari bavuga ko bitemewe gutwikisha ibiti ahubwo bagomba gushaka ibishariyo.

Abatwika amatafari bo bavuga ko nta kandi kazi babona bakora ndetse ko bitazaborohera gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Si mu murenge wa Rugerero gusa hagaragara ibikorwa byo gutwikira amatafari mu baturage kuko no mu murenge wa Nyundo ahitwa Kanyamatembe hari amatanura y’amatafari.
Uretse kuba bitemewe gutwikira amatafari hagati y’ingo z’abaturage, abayabumba basiga ibirombe bicukutse kuburyo bishobora gutera ibiza nkuko haziramo ibizenga bishobora gukurura imibu yatera maraliya.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|