Rubavu: Umuturage yiyemeje gukora umuhanda wari warangijwe n’ibiza

Gahimano Issa, umuturage wo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatangiye gukora umuhanda wafashaga abaturage mu buhahirane, kuko wari warangiritse burundu kubera ibiza.

imodoka zatangiye kuwunyuramo
imodoka zatangiye kuwunyuramo

Uwo umuhanda arimo gukora uhuza imidugudu ya Gasovu na Rucyamu mu Kagari Rwaza, akaba yarawutangiye muri Gashyantare 2022, aho amaze gutunganya ikilometero kimwe (1km), cy’ahari harangijwe n’amazi amanuka ku musozi wa Rubavu.

Ni umuhanda ufatwa nk’umukandara w’umusozi wa Rubavu, ukunze kuba nyirabayazana w’ibiza bisenyera abaturage bitewe n’amazi y’imvura ahamanuka.

Kubera ubuhaname buri ku musozi wa Rubavu, Gahimano yahisemo gukora umuhanda awuha inzira z’amazi zikumira ayasenyera abaturage, ndetse ashyiraho n’ibyobo biyafata, kungira ngo hatagira umuturage wongera kubura ubuzima.

Gahimano yiyemeje gukora uyu muhanda, iki ni igice cyawo yarangije gutunganya
Gahimano yiyemeje gukora uyu muhanda, iki ni igice cyawo yarangije gutunganya

Kigali Today imusura ari muri ibyo bikorwa, yavuze ko amaze gushoramo amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 600 mu kuwutunganya, harimo ayo yishyura abakozi n’andi agura amapine ashaje ashyira mu muhanda, agashyiramo igitaka kugira ngo atazatwarwa n’amazi.

Agira ati “Abaturage iyo bandeba mbikora bagira ngo ni isoko nahawe n’ubuyobozi, gusa ntibikwiriye ko dukora umuganda kuko ibikorwa byacu byagiye, tugomba kubikora hakiri kare.”

Gahimano avuga ko kudakora umuhanda ariyo inkomoko y’ibiza bisenyera abatuye munsi y’umuhanda.

Ati “Umuhanda udakozwe ejo cyangwa ejobundi abantu bazasenyerwa n’amazi, ariko kubera dukora inzira z’amazi n’ibyobo biyafata, abaturage baratekanye.”

Uretse kuwuha inzira y'amazi yakoresheje n'imifuka mu kurinda inkangu
Uretse kuwuha inzira y’amazi yakoresheje n’imifuka mu kurinda inkangu

Umunsi ku wundi Gahimano akoresha abakozi bajyanye n’ubushobozi afite, kandi bimaze gutanga umusaruro aho amaze gukora ikilometero kimwe, gikozwe neza kuva aho umuhanda uhuza imidugudu ya Gasovu na Rucyamu mu Kagari ka Rwaza.

Twagirimana Jean D’amour wakoze muri uwo muhanda, avuga ko wari warapfuye imodoka na moto bidashobora kunyuramo.

Agira ati “Uyu muntu yakoze ibikorwa bikomeye, nta modoka na moto byari kuhanyura mbere kubera wari warapfuye, none ubu binyuramo umugenzi akagezwa iyo ajya.”

Nsengimana Faraji avuga ko Gahimano yabasabye kujya bakora umuhanda akabishyura.

Ati “Twabitangiye ku gitekerezo cya Gahimano, atwizeza kuzajya aduhemba ariko tugatura ahantu hazima, ntabwo aduhemba amafaranga menshi, ariko ayo aduha bidufasha gutunga imiryango n’ubwo natwe dukora nk’abikorera.”

Nsengimana avuga ko umuhanda utarakorwa nta modoka zawunyuragamo kubera imikocye, ariko aho umaze gukorwa, imodoka zinyuramo harimo n’izizana ibikoresho byo kubaka.

Gahimano avuga ko yifuza ko abayobozi basura ibikorwa yakoze bakumva ko umuturage ahawe serivisi nziza yakora byinshi mu kwiyubakira igihugu, akemeza ko ibihumbi 600 yashoyemo n’ubwo atazayasubizwa, ubuyobozi buzaha agaciro ibyo yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri nanjye byarandenze ibi birenze ubutwari ahubwo ni ubumuntu bwanyabwo kabsa. Ubuyobozi nibushake uko bumwegera bumushyigikire mubikorwa byiza arimo. Murakoze

Far yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka