Rubavu: Abirukanwe muri Tanzaniya ngo babayeho neza kuruta mbere batarirukanwa

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania bagatuzwa mu karere ka Rubavu bavuga ko mu gihe gito bageze muri aka karere bafite imibereho myiza iruta iyo bari basanganywe bakiri mu gihugu cya Tanzania.

Ubwo imiryango 19 yatujwe mu karere ka Rubavu o yashyikirizwaga matera zirenga 25, yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yabitayeho kuko bahawe agaciro batari bafite bakiri muri Tanzania.

Buri muryango wirukanwe muri Tanzaniya washyikirijwe matela.
Buri muryango wirukanwe muri Tanzaniya washyikirijwe matela.

Parupira Silas umwe mu batujwe mu karere ka Rubavu avuga ko muri Tanzania bari bafite ibyo kurya n’inka ariko ntibari bazi imibereho, isuku, urukundo no kwigirira ikizere uretse kuba mu bujiji.

Yagize ati “navuye Tanzania nirukanywe mbabaye ariko ubu uwansubizayo sinajyayo kuko maze kubona ko hari hari ikizere cyo kubaho kandi neza.”

Parupira avuga ko uburyo Abanyarwanda babakiriye badafite ibyo kwambara bibereka ko n’ibindi byiza bazabibona ndetse bakagira imibereho myiza iruta iyo basize.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Tanzania twabaga muri nyakatsi, turara hasi, tutagira isuku tutagira uburyo twifuza; ari nko kuba mu ishyamba ariko hano tuba heza, turyama heza kandi tukagira isuku, ibi bitwereka ko ibyiza biri imbere.”

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu na Maj.Gen. Mubaraka bashyikiriza Umunyarwanda wirukanwe muri Tanzaniya matela.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu na Maj.Gen. Mubaraka bashyikiriza Umunyarwanda wirukanwe muri Tanzaniya matela.

Imiryango 19 yoherejwe mu karere ka Rubavu izatuzwa ahitwa Kanembwe mu murenge wa Rubavu aho ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu cyumweru kimwe buzatangira kububakira no kubaremera bakisanga nk’abandi banyarwanda nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan.

Ati “abayobozi b’imirenge n’akarere nitwe twishyize hamwe tubashyikiriza matela kandi iki gikorwa kizakomeza baremerwe kuri buri cyose kuburyo uwabirukanye azasanga ntacyo yabahombeje, ni Abanyarwanda bagiye mu gihugu cyabo kandi barakunzwe.”

Matela zashyikirijwe abirukanwe muri Tanzania batujwe mu karere ka Rubavu.
Matela zashyikirijwe abirukanwe muri Tanzania batujwe mu karere ka Rubavu.

Bahame avuga ko gahunda ziteza imbere abaturage zigiye gukomereza kuri aba birukanywe Tanzania bagashyikirizwa gahunda ya Girinka, ndetse na VUP igatuma babona imirimo maze bagasubiza ibibazo bazahura nabyo mu buzima bwabo.

Bamwe mu birukanwe muri Tanzaniya baganiriye na Kigali Today bavuga ko ubuzima buhagaze neza ariko ahantu bashyizwe hakonje kuburyo bacyenera ibicanwa n’ibikoresho by’isuku no mu rugo kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza.

Hari abanze kuza mu karere ka Rubavu kubera umutekano

Mu miryango 32 y’abanyarwanda birukanywe Tanzania yagombaga gutuzwa mu karere ka Rubavu 19 niyo yemeye kuhatuzwa abandi barihisha kubera gutinya umutekano mucye w’igihugu cya Congo utuma akarere ka Rubavu karaswamo ibisasu.

Uwizeyimana Esther wirukanwe Tanzania agateshwa abana n’imitungo avuga ko iyindi miryango yanze kuza mu karere ka Rubavu kubera gutinya umutekano mucye wo muri Kongo utuma mu Rwanda haraswa ibisasu.

“bagenzi bacu umunsi twagombaga kuziriho barihishe kubera gutinya umutekano wa Kongo ariko twe twahageze turabona hano ari heza ndetse n’umutekano ni wose, tuzakomeza kubahumuriza nabo baze kuko u Rwanda rufite umutekano”.

Maj. Gen Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu ntara y'uburengerazuba aramara impungenge abirukanwe muri Tanzaniya ko umutekano wabo wizewe.
Maj. Gen Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu ntara y’uburengerazuba aramara impungenge abirukanwe muri Tanzaniya ko umutekano wabo wizewe.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Maj. Gen. Muganga avuga ko nta muntu ukwiye kujijinganya umutekano w’u Rwanda kuko rurinzwe, kandi kuva mu mateka y’u Rwanda rutera rudaterwa.

Yagize ati “byabayeho ko hano haterwa ibisasu, haba kwitana bamwana hagati y’abarwanaga, ariko ubu nta mpamvu n’imwe yatuma hari igihugu ngabanya umutekano w’u Rwanda kuko n’abarwanaga bagiye, abaturage icyo basabwa ni ugukora bakiteza imbere, ubundi bagatanga amakuru mu gihe hari icyo babonye kitagenda neza”.
Sylidio Sebuharara

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Hari abatangiye gutoroka kuko hari abanyehuye bafatiwe i Rulindo bajya Musanze.Ni ugusesengura ikibitera .

edouard yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

nibahumure baje basanga abantu kandi tuzasenyera umugozi umwe.Muminsi iri imbere turatangira kububakira n’Amazu kubufatanye bw"Abakozi b’akarere ka Rubavu Guhera Mukagari kugeza Mukarere.tuko MOJA

LAMBERT yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

nta kiza nko kuba iwanyu ntawukubwira ngo imuka, kora gutya nutabikora urakabona, mbese izi mpunzi zatahutse nizigubwe neza kandi nubwo zaba zimeze nabi ubu mu minsi mike ziraba zimaze kumenyera ziniteze imbere.

iriba yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

erega nubundi mu Kyarwanda baravuga imahanga niyo haba heza gute burya nta gihugu cyaruta u Rwanda nibahumure hari byinshi byiza bibategereje erega mu Rwanda tugira umuco wo kwakira neza yaba abenegihugu cg abanyamahanga

Huye yanditse ku itariki ya: 15-01-2014  →  Musubize

iki nicyo cyiza cyo kuba iwanyu!!!

wawa yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

home sweet home...... baze dufatanye kurwubaka nta kiza kiva i shyanga!!!

minani yanditse ku itariki ya: 14-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka