Rubavu: Abanyamabanga nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge bayoboraga

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yemeje ko guhera tariki 18/07/2012 imirenge yose igize akarere ka Rubavu izaba ifite abanyamabanga nshingwabikorwa bashya; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yabitangaje.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa ni abasanzwe bayobora imirenge ariko habaye guhinduranya imirenge mu rwego rwo kongera ingufu mu mirenge igaragaza intege nke; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Indi mpamvu yatumye aba bayobozi bahindurirwa imirenge bayoboraga ni uguha amaraso mashya abayobozi bamaze igihe kinini bakora ahantu hamwe kuko bageze aho baba nk’abahakomoka bigatuma hari ibyemezo bigorana gufata.

Ibi ngo bikaba bizatuma imirenge yose igera ku rugero rumwe mu iterambere kuko abanyamabanga nshingwabikorwa bazazamura imirenge ikiri inyuma bifashishije imbaraga bakoresheje ahandi; nk’uko Sheikh Bahame akomeza abisobanura.

Dukuze Christian yari asanzwe ayobora umurenge wa Gisenyi yahawe kuyobora umurenge wa Rugerero. Atangaza ko iki cyemezo cyamushimishije kuko kuri we icyamubabaza ari igihe ahagaritse gukorera igihugu cye.

Mu bikorwa by’indashyikirwa yagejejeho umujyi wa Gisenyi harimo isuku, gukangurira abaturage kwicungira umutekano kandi ngo araharanira kuzabishimangira no mu murenge wa Rugerero.

Umurenge wa Gisenyi uzayoborwa na Mugisha Honoré wari usanzwe ayobora umurenge wa Kanama, akaba anaherutse kuba uwa mbere mu ntara y’Iburengerazuba mu bikorwa by’umuganda. Ngo yiteguye gukorana umurava mu gushimangira ibyakozwe muri uwo murenge.

Dore uko bahinduranyije:

1.Mugisha Honore wayoboraga Kanama azayobora Gisenyi

2.Sebikari Jean wayoboraga Rugerero azayobora Kanama

3.Dukuze Christian wayoboraga Gisenyi azayobora Rugerero

4.Habimana Martin wayoboraga Rubavu azayobora Nyamyumba

5.Dukundimana Esperance wayoboraga Nyamyumba azayobora Nyakiriba

6.Imanizabayo Clarisse wayoboraga Nyakiriba azayobora Rubavu

7.Daniel Rugomboka wayoboraga Kanzenze azayobora Nyundo

8.Murenzi Augustin wayoboraga Nyundo azayobora Kanzenze

9.Rukabu Benoit wayoboraga Busasamana azayobora Mudende

10.Kazendebe Heritier wayoboraga Mudende azayobora Busasamana

11.Kabera Eric wayoboraga Bugeshi azayobora Cyanzarwe

12.Mvano Etienne wayoboraga Cyanzarwe azayobora Bugeshi

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahandi ho ko batabikora

yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Uyu muyobozi kabisa akoze neza ,kuko iyo utinze ahantu uba nkumusangwa abantu bakakumenyera bigatuma akazi gapfa.ubu ndizera ko burimwe azaharanira guteza aho agiye imbere.Thx.

Rugambwa Eugene yanditse ku itariki ya: 11-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka