Rongi: Amashanyarazi akomoka ku zuba agiye gukemura ikibazo cyo kubyariza ku itadowa

Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bahawe, agiye gutuma banoza serivisi zirimo no kubyaza.

Icyuma cy'imashini itanga amashanyarazi n'amazi ya Off-Grid Solar Power
Icyuma cy’imashini itanga amashanyarazi n’amazi ya Off-Grid Solar Power

Ikigo nderabuzima cya Gasagara cyakira abaturage baturutse mu Murenge wa Rongi n’indi igikikije, ndetse n’abava mu Karere ka Gakenke, ariko kubura amashanyarazi bikaba byatumaga serivisi zihatangirwa ziba zitanoze kubera kutagira amashanyarazi.

Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Gasagara bavuga ko iyo bazaga kwivuza bakeneye gukorerwa ibizamini by’ubuzima bashoboraga kurara batavuwe kuko ibisubizo by’ikizamini byatinze kuboneka kuko imashini zipima zidafite ubushobozi bwo gukora kubera ko nta ngufu z’amashanyarazi.

Nyirahirwa Odette avuga ko ikigo nderabuzima cyari gifite imirasire gikoresha ariko idatanga ingufu zikenewe zo gukoresha imashini zose zifashishwa mu gupima ibizamini ku barwayi ku buryo hari igihe umurwayi yashoboraga gutegereza iminsi ibiri ibisubizo by’ikizamini yatanze.

Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Gasagara (wambaye itaburiya y'abaganga) avuga ko hari ibikoresho bitakoraga ubu byatangiye gukora bikazarushaho kunoza serivisi
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gasagara (wambaye itaburiya y’abaganga) avuga ko hari ibikoresho bitakoraga ubu byatangiye gukora bikazarushaho kunoza serivisi

Agira ati “Iyo izuba ryabaga ritavuye washoboraga gutegereza igisubizo cy’ikizamini ukaba wanataha utavuwe, ariko uyu muriro ugiye kudufasha kubona serivizi zinoze”.

Mugenzi we Kayitesi Beata avuga ko nk’iyo umubyeyi yazaga kubyara nijoro hifashishwaga urumuri rwa telefone n’amatara ya peteroli, akavuga ko hari n’igihe umurwayi yasibiraga kuvurwa kuko ibizamini bye byagiye gupimirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabikenke.

Agira ati “Byasabaga ko uba ugiye mu rugo gutegereza igihe igisubizo kizazira bakagutumaho ariko ubu uyu muriro uzadufasha kubona ibisubizo vuba umuntu avurwe atararemba cyane”.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara avuga ko kuva mu mwaka wa 2010 ikigo nderabuzima cyatangiye nta mashanyarazi ahari, ariko kigenda gitera imbere kuva ku itara rya peteroli kugera ku mirasire y’izuba ariko na yo idahagije, byatumaga serivisi zitangwa bigoranye ariko n’abaturage ntibazihabwe neza.

Ikigo nderabuzima cya Gasagara cyakira abantu benshi ariko ntibahabwe serivisi inoze kubera ko nta mashanyarazi cyagiraga
Ikigo nderabuzima cya Gasagara cyakira abantu benshi ariko ntibahabwe serivisi inoze kubera ko nta mashanyarazi cyagiraga

Agira ati “Twacanaga moteri ariko yaba yagize ikibazo gukoresha imashini zifasha abana bavutse barushye bikaba ingorabahizi, ibizamini by’ingenzi na byo byagoranaga kuko byasabaga ko nk’abarwayi 10 batanga ibizamini tukabona kwatsa moteri ngo tubipimire icyarimwe, ariko ubu umuturage araza agatanga ikizamini tugahita tumupimira”.

Avuga ko ikigo nderabuzima cyashoboraga kugwa mu gihombo kubera ko moteri yonyine yatwaraga akabakaba ibihumbi magana ane by’Amafaranga y’u Rwanda bya buri kwezi kubera amavuta, ariko ubu hakaba hari serivisi zigiye kurushaho kwihutishwa kubera ingufu z’amashanyarazi bahawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko gahunda yo kugeza amashanyarazi aturuka ku muyoboro mugari mu mirenge itandatu yo mu misozi ya Ndiza iri gukorwa ku buryo nibura uyu mwaka urangira mu gice cya Ndiza ibigo bisaga 13 byacaniwe.

Avuga ko ibigo nderabuzima bya Gasagara muri Rongi, Gasovu muri Rugendabari na Buramba bitagiraga amashanyarazi bigeye kuba byifashisha izi ngufu z’amashanyarazi y’izuba kandi ko serivisi zizarushaho kunoga.

Avuga ko usibye kumurika, ingufu z’amashanyarazi zinagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko amashyamba agenda agabanuka uko abantu bagenda biyongera agasaba ko abahawe izi ngufu bazicunga neza ntizangizwe.

Iyi mashini ishobora gutanga kilowati eshatu ku munsi
Iyi mashini ishobora gutanga kilowati eshatu ku munsi

Umukozi w’umuryango (Off-Grid Box) watanze aya mashanyarazi avuga ko nibura ku munsi bashobora gutanga kilowati eshatu ku kigo nderabuzima kandi ubushakashatsi babanje gukora bwagaragaje ko ibikoresho bihari bikoresha iziri hagati y’ebyiri n’eshatu.

Avuga ko hanashyizweho uburyo bwo gusharija telefone z’abaturage ku buryo ikigo nderabuzima kizabona amashanyarazi n’abagituriye bakabona aho bakura umuriro wa telefone kuko byabagoraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka