Rambura: Abatarize bigishijwe kubyaza umusaruro umugano ngo bafite icyizero cy’ahazaza
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rambura na Karago rwacikirije amashuri ngo bafite icyizere gikomeye cy’ejo hazaza nyuma yo gufashwa kwiga ubukorikori bakora ibikoresho bitandukanye mu giti cy’umugano.
Kabera Valens, umwe mu banyeshuri biga ubukorikori bwo gukora ibitandukanye mu giti cy’umugano, avuga ko bamaze kumenya byinshi mu bikoresho bikorwa mu mugano mu gihe mbere batarabyiga bawufataga nk’igiti gisanzwe bakuramo imishingiriro bakanakoramo ibitanda bya Kinyarwanda.

Gusa ngo mu gihe hashize amezi atarenga 4 biga, ubu ngo bamaze kumenya gukora intebe (udutaburete na sheze), imitako itandukanye, ameza n’ibindi.
Mukarushema Bibiane utuye mu Murenge wa Rambura mu Kagari ka Guriro mu Karere ka Nyabihu, na we agira ati “Twiga kuboha utuntu dutandukanye turimo udupaniye two gushyiramo imigati,utuntu bashyiramo ukarisitiya,udupubeli two gushyiramo imyanda n’indi mitako itandukanye”.
Aba banyeshuri bakaba bavuga ko ibi byose babyigishwa n’abarimu babihuguriwe n’impuguke z’abashinwa ku buryo basanga bazamenya byinshi bishoboka bikorwa mu mugano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura, Gasana Thomas, ashimira Paroisse ya Rambura kuko ibafasha mu bikorwa bitandukanye birimo n’iki cyo gufasha urubyiruko rwacikirije amashuri kubona ikindi cyarufasha gutera imbere.
Avuga ko nk’umurenge, bashatse aba bana bacikirije amashuri babashyikiriza Paroisse na yo ibashakira abaterankunga binyuze muri Caritas.
Ngo byatumye abana babasha kwiga, abarimu babigisha bakaba bahembwa ndetse n’aho bigira akaba ari ho Paroisse yabahaye. N’ibikoresho bakoresha ngo babasha kubibona binyuze muri iyo nzira.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|