Radiyo Inteko izafasha kumenyekanisha ibikorwa by’inteko
Inteko Ishinga amategeko yatangije radiyo yayo yitwa “Radiyo Inteko” izajya yumvikanira ku murongo wa 101.5 FM. Imihango yo kuyitangiza yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 23/03/2012 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ari na ho iyo radio izakorera.
Afungura ku mugararo iyi Radiyo ifite gahunda yo kumenyekanisha ibikorerwa mu Nteko ishinga amategeko, Perezida wa Sena, Jean D’amascene Ntawukuriryayo, yatangaje ko bakeneye ko abaturage babafasha mu mikorere, babaha ibitekerezo.
Perezida wa Sena yagize ati “Icyo dukeneye cyane ni uko abaturage badutera inkunga y’ibitekerezo kuko nibyo byatuzanye hano mu nteko, Radio inteko ni radiyo y’abaturage bose”.
Impamvu nyamukuru y’iyi Radiyo ni ukugira ngo ibiganiro byose bibera mu Nteko bigere ku baturage uko byakabaye, kuko abanyamakuru batoranyaga ibiganiro bimwe ibindi ntibimenyekane kandi byose bifite akamaro; nk’uko byatangajwe n’umyobozi wa radiyo Inteko, Augustin Habimana.
Ati “Ndasaba abaturage kwisanzura kuri Radio Inteko bagatanga ibitekerezo kuko bizafasha abagize inteko ishinga amategeko kuzuza neza ishingano zabo”.
Ubwo yafubgurwaga ku mugaragaro, Radiyo Inteko yahise ishyikirizwa ibihangano by’abahanzi Nyarwanda bigera kuri 80, mu rwego rwo kubimenyekanisha. Radiyo Inteko yatangiye ibiganiro byayo tariki 16/01/2012.
Emmnanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|