Radio ijwi rya Ruhango ifasha abarema isoko kumenya gahunda z’igihugu
Abacuruzi bacururiza mu ishoko rya Ruhango cyane cyane abakorera mu isoko rya kijyambere, barishimira imikorere ya radiyo nshya Ijwi rya Ruhango imaze iminsi mike itangiye gukorera mu mujyi wa Ruhango.
Radiyo ijwi rya Ruhango igiye kumara ukwezi kumwe itangiye imirimo yayo mu mujyi wa Ruhango, ikaba igamije gufasha abantu batagira amahirwe yo kumva andi maradiyo kubera akazi baba barimo, kumenya gahunda zibera mu gihugu.
Abacuruzi kimwe n’abandi batagira amahirwe yo kumva radiyo zisanzwe, bavuga ko bishimira cyane iyi radiyo kuko igerageza gukurikira ibyo hirya no hino ikabibagezaho bibereye mu kazi kabo.

Hagenimana Theogene ni umucuruzi mu isoko rya Ruhango, avuga ko iyi radiyo kuva imaze gutangira hamaze guhinduka byinshi mu bucuruzi bwabo.
Ati “ubu iyi radiyo imenyekanisha ibikorwa byacu tukabona abantu baraza batugana ari benshi, ikindi natwe bidufasha gukora akazi kacu dususurutse, tukumva amakuru, urubuga rw’imikino, ibitekerezo bitandukanye n’ibindi”.
Mukampazimpaka Angelique na Mama Frida nabo n’abacurizi, bavuga ko hari ibintu byinshi binyura ku maradiyo kandi bifite akamaro batajyaga bashobora kumenya, ariko ngo iyi radiyo ibafasha gukurikirana ibyavuzwe ku yandi maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga bakabibagezaho bikabafasha.

Bati “urabona twe turi abacuruzi, tuzinduka mu gitondo tujya gushakisha, bwakwira tugataha tunaniwe duhita turyama ntitumenye gahunda z’igihugu ndetse n’ibindi byakadufashije”.
Iyi radiyo itandukanye n’izindi radiyo zisanzwe zumvikana mu gihugu, kuko yo ivugira mu mujyi wa Ruhango gusa.
Intego zayo zikaba ari ubucuruzi ndetse no guhindura imibereho y’abatagira amahirwe yo kumva izindi radiyo nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo, Lambert Sinzayigaya.
Ikindi kigaragara n’uko iyi radiyo inarimo guteza imbere impano z’abanyeshuri bakunda itangazamakur biga mu bigo byo mu Ruhango, aho ibagenera umwanya bakaza guteza imbere impano bibitsemo.

Radiyo ijwi rya Ruhango inashimwa cyane n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bukaba bwarasabye ubuyobozi bw’iyi radiyo gushyiramo imbaraga ikaba radiyo yumvikana mu gihugu hose.
Radiyo ijwi rya Ruhango yatangiye imirimo yayo tariki 31/05/2013 ikaba yarashinzwe n’abanyamuryango ba koperative KOTURU.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|