RRA n’uturere ntibumvikana ku buryo bushya bwo gusoresha
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ubuyobozi bw’uturere ntibavuga rumwe ku buryo bushya bwo gukusanya imisoro n’amahoro ugereranyije n’uko uturere twayikusanyaga.
Hari imisoro n’amahoro byeguriwe uturere ku buryo amafaranga avamo aba ari igice kimwe cy’ingengo y’imari uturere dukoresha buri mwaka, uturere tukaba twari twarashyizeho abakozi bayikusanya mu baturage.
Hashize amezi agera kuri ane uburyo bwo gukusanya iyo misoro buhindutse kuko izo nshingano zeguriwe RRA ikaba yarashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga abasora bazajya bifashisha kugira ngo bishyure imisoro n’amahoro bagomba kwishyura uturere.
Nubwo inshingano zeguriwe RRA amafaranga akomoka kuri iyo misoro n’amahoro azakomeza kuba ay’uturere yiyongera ku ngengo y’imari dukoresha.
Gusa, bamwe mu bayobozi b’uturere two mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko uburyo bushya RRA ikoresha buzatuma uturere dusubira inyuma mu bukungu nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, abivuga.
Ati “Uburyo bushya buzatuma imisoro twabonaga tuyibura burundu. Abaturage bacu benshi ntibasobanukiwe n’ikoranabuhanga ku buryo barikoresha bishyura imisoro, kandi na none biragoye kubona umuntu wibwiriza kwishyura umusoro utagiye kumwishakira ngo uwumwishyuze.”
Akomeza agira ati “Bariya bishyuzaga iriya misoro hari igihe yabonaga 1500 akaryamo 500 ariko twe icyo 1000 tukakibona nibura, none ko tugiye kubura byose uturere tuzakora gute kandi hariya havaga amafaranga menshi uturere dukoresha?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kiwanuka Musonera Ronald, avuga ko nubwo bataranoza neza imibare igaragaza uko imisoro yinjiye kuva RRA yeguriwe inshingano zo kwakira imisoro n’amahoro, ugereranyije usanga amafaranga ako karere kinjiza agenda agabanuka cyane ugereranyije n’uko byari bimeze akarere kagifite inshingano zo kwisoreshereza.
Kiwanuka akomeza avuga ko mu mezi atanu ashize RRA itangiye kwishyuza iyo misoro, nta na 1/5 cy’ayo binjizaga uturere tukisoreshereza bari babona.
Umuhuzabikorwa wa RRA mu Ntara y’Iburasirazuba, Nararibonye Fabien, avuga ko uturere tudakwiye kugira impungenge kuri ubwo buryo bushya bwo gukusanya imisoro kuko bukiri kunozwa, kandi ngo ahagaragaye imbogamizi zizagenda zishakirwa ibisubizo.
Abayobozi b’uturere bo basanga hatagize igihinduka mu maguru mashya uturere twazagira ikibazo cyo kubona amafaranga dukoresha mu ngengo y’imari.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Haaaaaaaaaa
Gitifu Imbehe barayubitse
RRA murasabwa guha abakozi banyu motivation
murasabwa kumenya ko amafaranga mutatanze andi
Murebe neza muri ba COORDINATOR na PRO bamwe iyo misoro ntibayiha agaciro
bigumira ahari umujyi kuko batazi imisozi uko iteye ntibanumva ibibazo abakozi bafite transport,comm, rafraishissement.
urugero. Umuntuntu yajya kwishyuza akabura na fanta koko,(kigali) ahandi ho kwishyuza ntibaratangira kdi birakenewe
Ikibazo.????
Kuki abakozi bamwe bahabwa amazi,abandi ntibayabone?
Ikindi mudusobanurire ukuntu bamwe bacumbikirwa mu mazu ya RRA abandi ashwi?
Kuki za ordre de mission zanyu zitinda? ni igihumbi ni ukuza ikigali ngo bakishyure
Mu ntara ho nta n’umurongo bifite twirirwa dukoresha amafaranga ku mamoto tujya cg tuva mukazi twabuze aho tubariza ubwishyu
Ibyo kuvuga ngo transport ni izo modoka za RRA ni mwagura ebyiri muri buri karere ?
Mubaze uko abageraga kuri target bihaye uko bakoraga mu turere ninabyo bikwiriye noneho hazamo ikoranabuhanga byahita biba byiza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeee
Intego ntago yagerwaho bidakemutse rwose.
Amafaranga yaragabanutse ariko azaboneka.
ikorana buhanga ni ryiza cyaneee. ariko RRA
Ireke kwitiranya imisoro ituruka mu bantu bo hasi n’iyo bari basanzwe bakira.TVA,ETC
Icyakorwa.
Kubwira ba Es b’utugari bakamenya ko kwinjiza amaf biri munshingano zabo
RRA abakozi bayo ibahe uburyo bwo gukora. none se Umuntu ufite imirenge ine itatu azagera k’usora utizanye ryari?
RRA nitange amafaranga yo kujya kuri terrain na communication et refrachissement.
Mu turere tw’icyaro ho kugera kuri target biragoye cyaneee
Uturere tugomba kumenya ko tutagomba gukomeza gukorera muburyo nkaburiya bwa giturage!ikoranabuhanga ryaraje.Naho iby’ingengo y’imali ubwo hatekerejwe ubundi buryo bazafashwa(turi mumurembe wa digital)Gusa nawe Arias ntiwabashinza ko batayagezaga aho agomba kuko audit iberaho kubikurikirana kd burya uturere umenye ko dukontororwa cyane!
arikose mwirengagijeko ariho bariraga basangira nabo barwiyemezamirimo babo ? nibareke umunyarwanda atange umusanzu we ugere aho ugomba kugera batawunyunyuje.ICT ibubikiye imbehe