RPPA yiyemeje kurengera abaturage bajyaga bamburwa na ba rwiyemezamirimo
Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority/RPPA) kirizeza abaturage bakoreraga ba rwiyemezamirimo ntibabahembe, ko bitazongera kubaho kuko nibatishyurwa, uwahaye uwo rwiyemezamirimo isoko ari we uzabihembera.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Uwingeneye Joyeuse, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023.
Uwingeneye avuga ko rwiyemezamirimo wakoresheje abaturage, nazajya agera muri RPPA agiye kwishyuza imirimo ya Leta yakoze, ikintu cya mbere azajya abanza gusabwa ari ukwerekana uburyo yishyuye abaturage yakoresheje, byaba imishahara, ubwishingizi n’ubwiteganyirize.
Agira ati "Niba uri Ikigo gicunga umutekano (ni urugero), iyo uje guhembesha ni ukureba niba warishyuye abakozi, iyo bitakozwe uhabwa iminsi 45, utabikora uwaguhaye isoko ni we wishyura abo baturage ayakuye ku yo wagombaga guhabwa."
Uwingeneye yanasobanuye ko mu itangwa ry’amasoko ya Leta, hagiye kwibandwa ku bigo by’ibinyarwanda kandi nta burambe ibigo bito byihariwe n’urubyiruko bizongera gusabwa.
Avuga ko amasoko yo gukorera Leta imirimo nko kubaka amashuri, amavuriro, imiyoboro y’amazi, kugemura ibintu, gukora isuku bizakorwa n’ibigo byo mu Rwanda mu gihe isoko ritarengeje Amafaranga y’u Miliyari ebyiri.

Itegeko risanzwe rigenga RPPA ngo ryateganyaga ko ibigo byo mu Rwanda bihabwa isoko ritarengeje Miliyoni 500.
Uwingeneye avuga ko ibihano na byo byakajijwe ku bagurira Leta ibintu byinshi bidakenewe, abakozi ba Leta banga gufatira ingwate ya rwiyemezamirimo utarubahirije amasezerano, uwanze gukurikirana imirimo, uwatiye amasezerano, bazafungwa kuva ku myaka 5-7 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuva kuri miliyoni 2-5.
Ohereza igitekerezo
|
Ba rwiyemeza mirimo bo mumashanyarazi bo baratuzonze Ntabwishingizi guhemba nabyo ni ingume rwose twararebye pee noneho no kuha akaruhuko kamanwa byibuze ngo tunjye kurya ntibishoboka kd ntawe uyobeweko dukora akazi kamwe tuba twiteguye impanuka akanya akariko kose nkoze imyaka 11 muri company zitandukanye zikora amashanyarazi rwise pee nabuze nimwe yigeze impa ubwishingizi cg ngo integanyirize nikumpemba nabyo ni ngume Muturwaneho murakoze njye ntanimpamvu yatuma mpisha umwirondoro wanjye baraduhemukira cyane twabuze kirengera Number yanjye 0783727047