RIB yafunze Umucamanza ukora mu Rukiko rwisumbuye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 10 Werurwe 2023 rwatangaje ko rwafunze Twambajimana Eric, umucamanza mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, akurikiranyweho impapuro mpimbano.

Twambajimana Eric, akekwaho gutanga impapuro mpimbano zihamagaza (convocation) za RIB, azoherereza umuntu wahunze Igihugu, kugira ngo azifashishe asaba ubuhungiro mu gihugu cy’i Burayi, agaragaza ko yashakishwaga na RIB ku mpamvu za politiki. Izo mpapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.

Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irashimira abantu bose bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo icyaha kimenyekane, n’abakigizemo uruhare bafatwe kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko aya makuru kugira ngo amenyekane, byaturutse mu kazi kabo bakora ka buri munsi k’iperereza, ko gutahura ibyaha no kubiburizamo.

Avuga ko ibyaha nk’ibi by’abantu babeshyera Leta bitari bisanzwe, bakongeraho n’impapuro mpimbano byitiriwe urwego runaka.

Ati “Mbonereho no gutanga ubutumwa ku bantu bose bazagerageza gukora ibyaha nk’ibingibi, n’undi utekereza ko yabikora ko bitazamuhira kuko bazafatwa. Ikindi nakongeraho ni uko Leta y’u Rwanda nta muntu ibuza kuba yajya gutura mu gihugu icyo ari cyo cyose ashaka, nta mpamvu yo kujya guhimba inyandiko nk’izi zibeshyera urwego runaka aharabika Igihugu avukamo, ni ibintu rwose biteye isoni. Ni uburyo byo gusebya Igihugu aturukamo ku bw’inyungu ze, uburyo yabikoramo bwose ntabwo byamuhira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka