RGB yahuguye abanyeshuri biga muri IPB ku miyobororere myiza n’iterambere rirambye

Mu rwego rwo kwitegura inama mpuzamahanga ku bijyanye n’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye ibera mu Rwanda, ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahuguye abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Byumba IPB (instutit Polytechnique de Byumba) ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye.

Urubyiruko icyo rwifuzwaho cyane ni ukumva inshingano zarwo mu ruhare rw’iterambere ry’u Rwanda akaba ariyo mpamvu rwigishwa amahame ya demokarasi; nk’uko byasobanuwe na Nadine Mutezinkindi, umukozi wa RGB muri icyo kiganiro cyabaye tariki 29/06/2014.

Avuga ko ubuyobozi bwa RGB bwifuje ko habanza gutegurwa urubyiruko rwiga mu mashuri makuru yo mu Rwanda mu rwego rwo kubashikariza no kumenya uruhare rwabo mu kubaka igihugu gishingiye ku miyobororere myiza n’iterambere rirambye.

Abayobozi barimo umuyobozi wa IPB, Padiri Prof. Dr. Nyombayire (hagati) batangaga ibiganiro.
Abayobozi barimo umuyobozi wa IPB, Padiri Prof. Dr. Nyombayire (hagati) batangaga ibiganiro.

Padiri Prof. Dr. Nyumbayire Faustin, umuyobozi mukuru wa IPB yavuze ko ibiganiro bahawe ari ingirakamaro kuko Abanyarwanda uko bakumva demokarasi ari ukumva ibintu magirirane kuko bivuga ko nta muntu wabangamira mugenzi we.

Avuga ko abantu bose batayobora ariko nta muntu wavutswa uburenganzira na mugenzi we yitwaje ubushobozi n’ububasha afite mu buyobozi.

“Kwishakira ibisubizo ngo ni ukugira amahoro arimo umutuzo w’ibyiza biboneye kandi amahoro ashingira mu mutima utuje; ushaka rero amahoro agomba gushingira mu mutima mwiza; ushaka ibisubizo ni ufite amahoro mu mutima,” Padiri Prof. Dr. Nyombayire Faustin.

Abitabiriye ibiganiro byatanzwe na RGB muri IPB.
Abitabiriye ibiganiro byatanzwe na RGB muri IPB.

Padiri yavuze ko ukuri, ubutabera n’urukundo ari byo shingiro ry’amahoro arambye kuko n’ababa bafite ubujiji ariko bafitanye urukundo nta kintu cyabananira.

Uwera Chantal, umunyeshuri mu ishuri rikuru rya IPB avuga ko ikintu k’ingezi yakuyemo ari uko yamenye ko amajyambere arambye atagerwaho igihugu kidafite umutekano na demokarasi.

Ngo ikiganiro cyatanzwe na Gen Nziza Jacques cyamwubatse cyane kuko yungukiyemo ko bagomba kwiyubaka ntibakomeze gutegereza akimuhana kuko kaza imvura ihise.

Yasanze ko bagomba gukora cyane bakiteza imbere kandi bagafatanya n’abandi muri byose kuko abazungu nta terambere babagezaho.

Gen Nziza Jacques atanga ikiganiro.
Gen Nziza Jacques atanga ikiganiro.

Tuyisenge Jackson wiga mu mwaka wa 3 (sciences social) ngo yajyaga asoma amakuru asebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ariko nyuma yo kumva ikiganiro bahawe na Gen Jacques Nziza yiyemeje kujya abivuguruza.

Kuba urubyiruko ruri kwigishwa imiyoborere myiza n’amajyambere arambye ni uburyo bwo kubategura bakamenya uburyo bagomba kubaka u Rwanda rwabo kuko aribo maboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Kuri uyu wa mbere, tariki 30/06/2014, mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ku miyoborere igendeye kuri demokarasi. Iyo nama izamara iminsi ibiri yateguwe na RGB n’abafatanyabikorwa bayo iritabirwa n’abantu baturutse mu migabane ya Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka